00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva i Manchester, ubukeba na Messi n’amahirwe mu Gikombe cy’Isi: Ronaldo akomeje kurikoroza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Kuva mu cyumweru gishize Isi ya siporo yacitse ururondogoro ahanini bishingiye ku kiganiro Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.

Ku mugoroba wo ku wa Kane ni bwo hatangajwe igice cya kabiri cyacyo kigaruka ku ngingo zitandukanye ariko ahanini zibanda ku mubano w’uyu rutahizamu n’umutoza we, Erik Ten Hag, ahazaza he muri Manchester united ndetse n’Igikombe cy’Isi agiye kwitabira.

Nyuma yo gutangaza ko yagambaniwe ndetse ko hari abatamushaka muri Manchester United, Ronaldo yavuze ko iyo utamwubashye na we atakubaha. Ni amagambo yavuze atunga agatoki ku Mutoza we Ten Hag.

Umubano w’aba bombi ujya gupfa byatangiye Ronaldo atitabira imyiteguro ibanziriza shampiyona (pre-season) kubera impamvu z’umuryango we ariko ibisobanuro yatanze ntibyemewe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Imyitwarire ya Cristiano ntiyavuzweho rumwe muri uyu mwaka w’imikino kugeza ku mukino wahuje Manchester United na Tottenham Hotspur FC ubwo yasohokaga mu kibuga utarangiye ndetse yanze gusimbura.

Icyo gihe, Umutoza we Erik ten Hag yafashe icyemezo cyo kumuhanisha gukorana imyitozo n’ikipe y’abato mu gihe cy’iminsi itatu.

Ronaldo yagize ati “Ntekereza ko ntari gusiga umuryango wanjye muri biriya bihe (byo gupfusha umwana) bitari kuba ari byiza, usibye ko nanjye bitari kunkundira, ni yo mpamvu ntaje.”

  Impamvu yasohotse ku mukino wa Tottenham utarangiye

Ronaldo yavuze ko gusimbura umukinnyi agize ikibazo byo ntacyo bitwaye ariko gusimbura habura iminota itatu ngo umukino urangire byo ari agasuzuguro.

Yagize ati “Nanjye ndicuza ariko nanone navuga ko nashotowe n’umutoza kuko gusimbura habura iminota itatu sinari kubyemera ndetse n’ubu ni ko bimeze. Sindi umukinnyi wo kuri urwo rwego, iyo utanyubashye nanjye sinkubaha.”

Ronaldo yavuze ko gusohoka umukino wa Tottenham utarangiye yabitewe n'ubushotoranyi bw'umutoza washatse ko yinjira mu kibuga ubura iminota mike ngo urangire

  Kuva muri Manchester United mu kwa mbere?

Morgan abajije uyu rutahizamu niba ibyo akomeje gutangaza bigaragaza ko atazasubira muri Manchester United nyuma y’Igikombe cy’Isi, yavuze ko hakiri kare gusa hari amakipe make ari kumwifuza.

Ati "Ntacyo nabivugaho kuko ubu icyo nshyize imbere ni Igikombe cy’Isi ntekereza ko ari na cyo cya nyuma. Mfite amakipe turi kuganira yanyifuje nubwo atari menshi, mu by’ukuri amezi make ashize sinari nishimye ariko buriya ningaruka nzaza ndi Ronaldo bazi."

Cristiano Ronaldo yemeje ko yanze gusinyira Ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu rutahizamu w’imyaka 37 yari gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, agahabwa miliyoni €350, bigatuma aba umukinnyi wa mbere ku Isi uhembwa neza.

Cristiano Ronaldo aheruka gutangaza ko yagarutse muri Manchester United kubera urukundo ayifitiye. Amagambo yatangaje yatumye yijundikwa n'abafana n'abakinnyi ku buryo batakimushaka

  Ku buyobozi bwa Manchester United

Ronaldo yavuze ko Manchester United nikomeza umurongo irimo bizagorana kujya ku rwego rw’amakipe nka Manchester City, Liverpool FC kubera ubuyobozi bubi.

Yagize ati “Ba nyiri kipe ntabwo bahanganyikishijwe na yo. Nk’uko ubizi Manchester United ni ikipe y’ubucuruzi birebera amafaranga gusa ntubabwire ibyo mu kibuga.’’

“Kuva nagaruka sindavugana na bo, abakinnyi bakomeye bakunda amakipe akomeye ni yo mpamvu nagarutse, ariko ibibera imbere mu ikipe ntibiyifasha kugera ku rwego rwo hejuru nka Manchester City, Liverpool na Arsenal kugeza ubu. Bizayigora gusubira ku gasongero mu myaka ibiri cyangwa itatu mu gihe bakomeje umurongo barimo.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko mu gihe Manchester United itakwegukana shampiyona y’u Bwongereza “Premie League’’ uyu mwaka, yifuza ko Arsenal FC itozwa na Michael Arteta iyitwara.

Ronaldo yavuze ko umuryango wa Glazer ari ubuyobozi bwishakira amafaranga gusa batitaye ku musaruro w'ikipe mu kibuga

  Amahirwe yo gutwara igikombe cy’Isi aha Portugal

Uyu rutahizamu uzaba akina Igikombe cy’Isi cye cya gatanu ndetse cya nyuma kuri we, yavuze ko nubwo igihugu cye cya Portugal gifite ikipe nziza.

Yagize ati “Dufite ikipe nziza nubwo tudahabwa amahirwe ariko dufite icyizere cyo kuzagira Igikombe cy’Isi cyiza cyane kandi ndamutse ngitwaye nahita nsezera gukina umupira.”

Yakomeje avuga ko ikipe aha amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi ari Argentine, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza na Espagne.

  Uko afata Lionel Messi

Imyaka irarenga 16 Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ari abakinnyi bahanganye ku rwego rwo hejuru ndetse ni kenshi buri umwe yagiye yumvikana avuga ko mugenzi we yamugize kuba ari uwo ariwe uyu munsi.

Kuri iyi nshuro Ronaldo yavuze ko nubwo atari cyane na Messi ariko amwubaha cyane.

Yagize ati “Ni umukinnyi w’igitangaza, mufata nka mugenzi wanjye dukinana tubanye imyaka irenga 16 duhanganye. Ntituri inshuti zimwe zihamagarana kuri telefone ariko turubahana ndetse dufite icyo duhuriyeho ntiwibagirwe ko umugore wanjye ari Umunya-Argentine (aseka).”

Abajijwe niba bari basangira, Ronaldo yagize ati "Oya ntiturasangira ariko bishobora kuzabaho nta wamenya kuko nkunda abantu kandi ndi umuntu w’abantu."

Ronaldo yavuze ko Messi ari umukinnyi w'igitangaza mu Isi ya ruhago

  Igihe asigaje akina

Ronaldo w’imyaka 37 yumva agifite indi myaka yo gukina ruhago kandi agifite imbaraga.

Ati “Numva nsigaje nk’imyaka ibiri cyangwa itatu iramutse ibaye myinshi. Ninsoza nzandika igitabo kibwira abantu uko bamara imyaka myinshi ari abakinnyi bakomeye ’How to maintain Longevity’. Ni gute watsinda kuko ndi icyitegererezo cy’abantu benshi.”

Usibye gukina umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo ni rwiyemezamirimo ukomeye cyane aho akoresha izina rye ndetse na numero zirindwi yambara mu birango by’ubucuruzi bwe bwa ’CR7’.

Cristiano Ronaldo yatangarije Piers Morgan imibereho ye muri Manchester United n'ahazaza he muri ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .