Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na Newcastle United ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Premier League.
Ibi byashyize Manchester United ku mwanya wa 14 n’amanota 22, ari n’aho abanyamakuru bahereye bamubaza niba yumva ko kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri bishoboka.
Yagize ati “Ndatekereza byabaho. Dukwiye kubwiza ukuri abafana bacu.”
Yakomeje avuga ko byose ari amakosa ye ariwe ukwiye guterwa amabuye.
Ati “Byose ni amakosa yanjye. Birasebetse kuba tuvuga ko Manchester United iri mu makipe arwanira kutamanuka. Ndatekereza abantu bamaze kurambirwa urwitwazo, dukeneye kugira icyo dukora.”
Amorim akomeje kugira intangiriro mbi muri iyi kipe aho kuva tariki ya 24 Ugushyingo yatoza umukino wa mbere, amaze gutsindwa itandatu, Southampton gusa niyo imurusha gutsindwa imikino myinshi (irindwi).
Manchester United imaze gutsindirwa mu rugo imikino itatu yikurikiranya ibyaherukaga 1979, ni mu gihe kuyitsindwa muri Premier League byaherukaga mu 2015 itozwa na Louis van Gaal.
Iyi kipe igiye gusoza umwaka iri ku mwanya wa 14, mu gihe umubi yagize mu mateka hari mu 1989.
Amateka agaragaza ko mu myaka ine ishize ikipe yasoje umwaka iri ku mwanya wa 14 yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, aho byabaye inshuro ebyiri kuri Leeds United.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!