00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Mbappé yahisemo kwerekeza muri Real Madrid?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 June 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Kylian Mbappé yasinye amasezerano yo kwerekeza muri Real Madrid ku buntu ubwo ayo afitanye na Paris Saint-Germain azaba arangiye ku wa 30 Kamena.

Uyu rutahizamu w’Umufaransa yemeranyijwe na Real Madrid kuyerekerezamo muri Gashyantare, muri Gicurasi atangaza ko azava muri PSG ku mpera z’umwaka w’imikino.

Mbappé w’imyaka 25, ubu yamaze gusinyana iby’ibanze na Real Madrid ndetse azerekeza muri Espagne ubwo isoko rya La Liga rizaba rifunguye ku ya 1 Nyakanga.

Byitezwe ko Real Madrid imutangaza nk’umukinnyi wayo mushya kuri uyu wa Mbere ndetse ikamwerekana kuri Santiago Bernabéu mbere y’Igikombe cy’u Burayi (EURO 2024).

Kylian Mbappé watwaye Igikombe cy’Isi mu 2018, ni we ufite agahigo ko gutsindira PSG ibitego ibitego byinshi aho yinjije 256 kuva avuye muri AS Monaco kuri miliyoni 153£ aho yabanje gutizwa mu 2017.

Yasinyanye na Real Madrid amasezerano azageza mu 2029, aho azahabwa miliyoni 12.8£ ku mwaka, miliyoni 128£ nk’agahimbazamusyi ko gusinya azabona mu gihe cy’imyaka itanu ndetse hakaba hari amafaranga azajya abona ku mashusho ye yacurujwe.

Kylian Mbappé yakuze akunda abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo wanditse amateka muri Real Madrid ndetse mu bwana bwe, yagiraga amafoto y’uyu mukinnyi afatiraho urugero mu cyumba cye.

Mu Ukuboza 2012, Mbappé wari ufite imyaka 14, yasuye ikibuga cy’imyitozo cya Real Madrid, Valdebebas. Hejuru y’ibyo, mbere y’uko ajya muri PSG avuye muri Monaco, Madrid yari hafi aho mu biganiro.

Muri iyi myaka itatu ishize, Madrid yakomeje kumusatira ngo imusinyishe ndetse mu 2022 byarashobokaga cyane, ariko abarimo Perezida Emmanuel Macron baritambika, yongera amasezerano i Paris muri Gicurasi, mbere y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.

Muri ayo masezerano harimo ko azarangira mu 2025, ariko umwaka wa nyuma wari ubushake bw’umukinnyi. Mu mpeshyi ishize, yahise abwira PSG ko uwo atazawukina i Paris. Yasanze atakomeza guhakanira Florentino Pérez uyobora Real Madrid.

Iyi kipe yo muri Espagne iheruka kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 15, iya gatandatu mu myaka 11 ishize, ndetse Mbappé yabwiwe ko akeneye gukina mu ikipe imufasha kurusha PSG yamushingiragaho kandi na bwo kwitwara neza i Burayi bigakomeza kugorana.

Kylian Mbappé yasinye imyaka itanu muri Real Madrid ndetse aratangazwa nk'umukinnyi wayo mushya muri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .