00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abatoza b’abanyarwanda batoza hanze badaha amahirwe abakinnyi bo mu Rwanda?

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 15 April 2022 saa 01:26
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ikibazo cy’abakinnyi bakina mu makipe yo mu mahanga akomeye. Ni ikibazo gisubiza inyuma iterambere rya siporo kuko urebye umusaruro w’amakipe y’ibihugu, gihita kigaragaza.

Dufatiye urugero mu mupira w’amaguru ari nawo usa n’aho wabimburiye indi mikino mu kugira abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda, usanga hari amakipe atandukanye yo mu mahanga yatojwe cyangwa anatozwa n’abanyarwanda magingo aya. Iyo urebye urwego rw’abakinnyi bayakinamo usanga ntaho bataniye n’abanyarwanda bakinira ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa ikibazo kigaruka kenshi ni impamvu abakinnyi b’abanyarwanda badatera intambwe ngo bajye gukina hanze y’u Rwanda n’abagiyeyo ntibatindeyo, iki kinajyana no kuba abatoza b’abanyarwanda batoza mu mahanga batabera inzira abo bakinnyi. Ese ikibazo ni abakinnyi cyangwa ni abo batoza?.

Hari abatoza b’abanyarwanda batoje mu mahanga n’abatozayo ubu. Mu myaka ya vuba nibwo Bizimungu Ally [yitabye Imana umwaka ushize], yabaye muri Tanzania atoza ikipe ya Biashara United nyuma y’uko yari avuye muri Bugesera FC.

Hitimana Thierry wabaye muri Simba SC nk’umutoza wungirije, yabaye muri Namungo FC nk’umutoza mukuru, kuri ubu ni umutoza mukuru wa Kinondoni Municipal Council Football Club (KMC FC).

Cassa Mbungo André nawe n’undi mutoza w’umupira w’amaguru uheruka hanze y’u Rwanda. Cassa yari amaze imyaka ibiri atoza Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya. Uyu mutoza kandi yabayeho umutoza wa FC Léopards n’ubundi muri Kenya.

Aba batoza iyo uganiriye na bo ku gituma badakunze guha amahirwe abakinnyi n’abanyarwanda mu makipe baba batoza, baguha ibisobanuro bitandukanye.

Umwe mu batoza bakunze gutoza amakipe yo hanze y’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagize ati "Ntabwo ari uko mu Rwanda tudafite abakinnyi beza bakina mu bihugu bitandukanye cyane nk’ibituranye n’u Rwanda birimo nka Tanzania, Uganda, Kenya n’ahandi, ikibazo kiba uburyo abakinnyi dufite wabizera ko bazabasha kwitwara nk’uko wabyijeje ikipe uba utoza".

Uyu mutoza utifuje ko amazina ye yagaragazwa, yakomeje agira ati" Abakinnyi dufite ubu ntabwo bafite uko bazamutse mu mwuga ku buryo byabafasha guhita bisanga muri shampiyona nk’iya Tanzania cyangwa Kenya. Hari uburyo ukora igenzura rya shampiyona utozamo ugasanga umukinyi wagahaye amahirwe aramutse ahageze ashobora kugira ngo uramwanga, nta mwanya uhagije wo gukina yabona"

Mu mwaka w’imikino 2018-2019 nibwo Cassa Mbungo Andrè yatozaga AFC Léopards anakorana n’abakinnyi n’abanyarwanda (Kayumba Soter na Ndayishimiye Eric Bakame), gusa aba bombi ntabwo bayirambyemo kuko bahise bagaruka mu Rwanda, uyu mutoza we akomeza kuyitoza.

Kuva icyo gihe nta mukinnyi w’umunyarwanda urongera kujya gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ngo ahurire mu ikipe n’umutoza w’umunyarwanda. Mitima Isaac niwe uheruka kubona amahirwe yo gukina muri Sofapaka FC, gusa ntiyahatinze.

Undi mutoza, agaruka ku mpungenge bagira ku bakinnyi b’abanyarwanda ku kigendanye no kubaha amahirwe mu makipe yo mu mahanga, yagaragaje ko abakinnyi u Rwanda rufite batakuriye mu marushanwa abafasha kwihanganira imyitozo ikakaye no gukina imikino myinshi mu gihe gito.

Ati "Mu Rwanda tugira ikibazo cyo kuba abakinnyi bacu bihutishwa bagashyirwa mu cyiciro cya mbere igihe kitaragera. Ibyo bituma bibwira ko bihagije mu bushobozi nyamara si ko kuri. Ahandi usanga umwana w’imyaka 17 amaze gukina imikino irenga 500 mbere y’uko atangira kwinjizwa mu ikipe ya kabiri buhoro buhoro agenda amenyera, bitandukanye no mu Rwanda aho umwana w’imyaka 17 utangiye kugaragaza impano ahita yihutishwa agashyirwa mu ikipe y’igihugu"

Umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yo hanze y’u Rwanda akanatozwa n’umutoza w’umunyarwanda nawe utifuje ko amazina ye agaragazwa, agaruka ku kintu cyo kuba nk’abakinnyi baba bafite ubushobozi ahubwo ko abatoza nabo ubwabo baba batizeye kuramba muri ayo makipe bityo bikabatera kutabona umwanya wo gutekereza ku bakinnyi b’abanyarwanda.

Yagize ati"Buriya muri siporo zose, umutoza aba agomba kugira ijambo rikomeye ku mukinnyi yifuza. Gusa, bigendana na gahunda afite mu ikipe. Ntabwo nawe yaba atizeye kuramba muri iyo kipe bityo ngo abe yaguha akazi. Ariko turamutse dufite abatoza bizerwa 100% mu makipe, abakinnyi b’abanyarwanda bajya babona inzira mu makipe atozwa n’abanyarwanda".

Kugeza magingo aya, ikipe rukumbi itozwa n’umunyarwanda ikaba inakinamo umunyarwanda ni Kinondoni Municipal Council Football Club (KMC FC) yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. Iyi kipe itozwa na Hitimana Thierry ikanakinamo Mugiraneza Jean Baptiste "Migi".

Cassa Mbungo ni umwe mu batoza bake batoje hanze y'u Rwanda
Kayumba Soter yakinnye muri AFC Léopards itozwa na Cassa Mbungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .