00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abajyanye Amavubi muri CHAN 2020 badahabwa agahimbazamusyi bemerewe na Minisports?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 August 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Uwari umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko Minisiteri ya Siporo ikibabereyemo umwenda w’agahimbazamusyi bemerewe ubwo bageraga muri ¼ cy’imikino nyafurika ya CHAN 2020.

Ku wa 10 Werurwe 2022, amasezerano ya Mashami Vincent wari umaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Amavubi nibwo yashyizweho akadomo.

Yari yahawe izi inshingano muri Kanama 2018, gusa aza kugenda yongerwa kugera ku wa 2 Werurwe 2022.

Nyuma y’uko amasezerano ageze ku musozo ntabwo yongerewe amasezerano bigendanye n’umusaruro utari mwiza ikipe y’Igihugu yari iri kubona. Uyu munsi Mashami yagizwe umutoza wa Police FC aho yasimbuye umunya-Ecosse Francis Nuttall Elliot

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Mashami Vincent, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu, Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ku cyizere yari yaragiriwe cyo gutoza ikipe y’Igihugu.

Ati “Ndabanza gushimira igihugu n’abanyarwnda, ni umugisha ukomeye cyane kuba barampaye umwanya wo kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse n’abafana batwihanganiye mu bihe bibi twagize.”

Mu 2021 ubwo Mashami yatozaga iyi kipe yitabiriye imikino nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020 ndetse agera no muri ¼ atsinze Togo 3-2.

Ubwo bageraga muri iki cyiciro bemerewe ishimwe na Minisiteri ya Siporo ryagombaga gusanga n’amafaranga asanzwe atangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika ku makipe yageze mu cyiciro runaka mu marushanwa.

Nyuma yo gusezererwa bageze i Kigali bakiriwe neza ndetse Perezida wa Repubulika nawe abagenera ishimwe bigendanye n’uburyo bitwaye muri ayo marushanwa bari bakubutsemo.

Nubwo bimeze bityo ariko imyaka ibiri igiye gushira ishimwe bemerewe na Minisiteri batararihabwa nk’uko uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Mashami Vincent yabigarutseho aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022.

Yagize ati “Ibyo muvuze n’ibyo, ntabwo turayabona kandi dufite icyizere ko umunsi umwe bizatungana, igihe twahawe nubwo gihora gihinduka ariko turaguma gutegereza kandi twakoranye byinshi twizeye ko bizaboneka.”

Yakomeje agira ati “Ni vuba, hari izindi nzira n’ibigitunganywa, batubwira ko tugomba gutegereza. Burya iby’amafaranga ntabwo biba byoroshye kuko bigomba guca mu nzira ndende ariko turizera ko bizaboneka.”

Mashami yirinze kuvuga ingano y’ibyo baba baremerewe na Minisiteri ariko agaragaza ko bagitegereje igihe Minisports izabatekerezaho bigendanye n’ibyo yemeye.

Ati “Amafaranga si ngombwa kuyavuga ariko ababizi barabizi. Ibyo twemerewe tujya muri CHAN byo twarabibonye ahubwo iyo tutarabona ni iya minisiteri yatwemereye tujya muri ¼. Iya Perezida wa Rebubulika nayo twayibonye kera cyane.”

Muri Mata 2022 IGIHE yamenye amakuru ko hari bamwe bahawe amafaranga ariko abandi ntibayahabwa biturutse ku kuba hari ibihano byafatiwe ikipe y’igihugu ubwo yari iri muri aya marushanwa bigatuma amafaranga agabanyuka.

U Rwanda rwakaswe amafaranga bitewe n’uko ubwo Amavubi yakinaga na Maroc, Eric Ngendahimana yambaye imyenda idahuje nimero.

Ikatwa ry’aya mafaranga ryateje ikibazo cyatumye ahabwa bamwe abandi basabwa kwihangana.

Uwahaye amakuru IGIHE icyo gihe yagize ati “Amafaranga yacu dukeka ko atazatangwa kuko twabwiwe ko Minisiteri izaha FERWAFA amafaranga yiyongera ku yo CAF yatanze tukayahabwa gusa n’ubu ntayo turahabwa”

Yakomeje agira ati “Abakinnyi bose barayahawe ariko bamwe mu bagize ikipe ya tekinike ntabwo barayabona. Ntabwo twumva ukuntu batayaduha nyamara twamenye ko Minisiteri ya siporo yayahaye FERWAFA”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yabwiye IGIHE ko iki kibazo gihari ariko kigomba gukemuka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Nibyo hari abatarabona amafaranga yabo ariko biri gukorwaho, mu minsi ya vuba aragera kuri konti zabo.”

Muhire yakomeje avuga ko abakinnyi aribo bahawe mbere kandi bose babonye ayo bari bagenewe bityo bamwe mu bari ku ntebe y’abatoza bagomba kuyahabwa mu gihe cya vuba.

Aba batarabona igice cya kabiri cy’agahimbazamusyi ka CHAN ya 2022 bishyuza ari hagati ya miliyoni eshanu n’enye z’amafaranga y’u Rwanda

Mashami Vincent ari mu bategereje agahimbazamusyi bemerewe muri CHAN 2020
Abari bagize ikipe y'igihugu yerekeje muri Cameroon muri CHAN 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .