Kugura uburoso bw’amenyo byatumye umutoza wo mu Budage ashyirwa mu kato, ntazatoza ikipe ye ku wa Gatandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’ikipe ya Augsburg mu cyiciro cya mbere mu Budage, Heiko Herrlich, azasiba umukino wo mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko arenze ku mabwiriza y’akato, akava muri hoteli y’ikipe agiye kugura uburoso bw’amenyo.

Guhera kuri uyu wa Gatanu nibwo Shampiyona y’u Budage yongera gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Augsburg izakina na Wolfsburg ku wa Gatandatu. Umutoza wayo, Heiko Herrlich, yashyizwe mu kato nyuma y’uko arenze ku mabwiriza yo kuguma mu kato, akajya kugura uburoso bw’amenyo hanze ya hoteli ikipe icumbitsemo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, Herrlich, yavuze ko yakoze amakosa, akarenga ku mabwiriza.

Ati “Nakoze ikosa ryo kuva kuri hoteli. Nubwo nakurikije amabwiriza yose y’isuku, ariko ntacyo nabihinduraho. Muri ibi bihe, ntabwo nitwaye nk’intangarugero haba ku ikipe yanjye no ku bandi bantu.”

“Nta kindi nakora uretse kwemera ko nakoze ikosa kandi nkagerageza kubahiriza amabwiriza. Kubera iyi myitwarire idakwiye, ntabwo nzakoresha imyitozo [ku wa Gatanu] kandi ntabwo nzatoza umukino wa Wolfsburg ku wa Gatandatu.”

Herrlich w’imyaka 48 yagizwe umutoza wa Augsburg tariki ya 10 Werurwe, ndetse umukino ikipe ye izakiramo Wolfsburg ni wo wari kuba ari uwa mbere ayitoje.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru hifashishijwe amashusho, yahamije ko nta buroso bw’amenyo yari afite, ahitamo kujya kubugura muri Supermarket.

Ubuyobozi bwa Augsburg bwatangaje ko abakinnyi n’abatoza bari gupimwa Coronavirus mu buryo buhoraho ndetse Herrlich azongera gukoresha imyitozo nyuma yo gupimwa inshuro ebyiri bikagaragara ko atanduye icyo cyorezo.

Augsburg iri ku mwanya wa 14 muri Bundesliga, irenza amanota atanu hejuru y’umurongo utukura.

Heiko Herrlich yashyizwe mu kato nyuma yo kuva muri hoteli y'ikipe akajya kugura uburoso bw'amenyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .