00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugarura Ayabonga na bisi itaraguzwe: Urunturuntu mu nzego ziyobora Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 15 February 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Akanyamuneza kari kose mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo Ayabonga Lebitsa yongeraga gusubira mu Nzove nk’Umutoza wongerera ingufu abakinnyi b’iyi kipe, ni nyuma y’ukwezi kumwe impande zombi zitangaje ko zamaze gutandukana.

Icyemezo cyo kugarura Ayabonga cyakiriwe neza n’abafana, aho ku bwabo bumva ari we uri inyuma yo kuba bari bamaze imikino itandukanye batitwara neza nk’uko bikwiye, cyane ko ngo bagiye babura imbaraga mu minota ya nyuma, nyamara mbere yari yo ntwaro yabo bifashishaga.

Ayabonga na Corneille; ihurizo Rayon Sports idafitiye igisubizo aka kanya

Ni byo ko Ayabonga hari ubunararibonye azanye muri Rayon Sports, gusa asanze iyi kipe yari yarazanye umusimbura we, Hategekimana Corneille.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Hakizimana Corneille atigeze abwirwa ko asimbujwe, aho ubwo yiteguraga kujya ku myitozo yo ku wa Kane, yakiriye ubutumwa bugufi bwanditswe na Team Manager, Mujyanama Fidèle, bumubwira ngo ntajye gukoresha imyitozo Rayon Sports kuko yazanye undi mutoza.

Ibiri bukurikire ntawe ubizi ariko ntabwo ari aho bigarukira.

Nk’uko IGIHE yabyanditse, kuza kwa Hakizimana Corneille byari byagizwemo uruhare n’umutoza Robertinho wifuzaga kongera gukorana na we nk’uko byagiye bigenda ahandi yakoze. Uyu mutoza aracyahari kandi ni we mutoza mukuru wa Rayon Sports.

Hejuru y’ibyo, hari Muvunyi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe, aho amakuru IGIHE ifitiye gihamya avuga ko ari we wari wazanye Corneille, amuzana ndetse Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Twagirayezu Thaddée atabizi.

Twagirayezu na we yaragaruye Ayabonga, Muvunyi atabizi, gusa bivugwa ko undi muntu wo muri komite wabihaye umugisha ari Gacinya Chance Denis.

Amakuru avuga ko Corneille wari ugihabwa akazi na we atiteguye kwerekeza muri Rayon Sports y’Abagore kuko bitari mu masezerano ye. Nta muti ubonetse vuba, ngo hazitabazwa inkiko.

Paul Muvunyi ntabwo yishimiye ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports butakunze ko bisi y'iyi kipe igarurwa
Hakizimana Corneille wari umaze ukwezi ahawe akazi, ntiyigeze abwirwa ko agiye gusimbuzwa
Twagirayezu Thaddée ntabwo yakozwaga ibya Hakizimana Corneille muri Rayon Sports

Bisi ya Rayon Sports yagarukiye ku muryango winjira mu Nzove

Nk’uko IGIHE yabyanditse, ubwo Paul Muvunyi yari amaze gutorerwa kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yabwiye inteko rusange ko agomba guhita agarura bisi ya Rayon Sports ndetse byari mu nzira yo gukunda.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo Muvunyi yabonanye n’abo mu Akagera Motors, bamubwira ko imodoka igiparitse kuva mu 2020. Mu biganiro bagiranye, ni uko ikipe yasubizwa imodoka ikishyura amafaranga asigaye agera kuri miliyoni 55 Frw bitarenze uyu mwaka w’imikino.

Hejuru y’ibi, Rayon Sports yasabwe gutanga miliyoni 9 Frw yo kongera kuvugurura iyi modoka kuko imaze igihe idakora, hari ibikoresho byangiritse. Aya mafaranga Muvunyi yari yemeje ko yatangwa, bisi ikaboneka ku mukino bahuyemo APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Ubwo ibintu byaganaga ku musozo, Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yavuze ko ku bwe abona imodoka atari yo yihutirwa bityo ko babanza bakita ku bindi bibazo ikipe ifite, ikintu kitashimishije Muvunyi Paul wumvaga isezerano yahaye abanyamuryango ritagisohoje.

Kugeza ubu, bivugwa ko izi mpande zombi zitarebana neza ndetse bikaba byaranagize ingaruka mu gutegura umukino Rayon Sports yanganyijemo na Musanze FC ibitego 2-2 ku Cyumweru aho byarangiye lisiti yo gutanga amafaranga yo gutegura umukino yiyanditseho mbarwa kandi bidasanzwe.

Bisi ya Rayon Sports iracyaparitse mu Akagera Motors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .