00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudatsinda ibitego byinshi, imikinire mishya n’ibindi: Darko Nović yabivuzeho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 February 2025 saa 11:40
Yasuwe :

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yakunze kwibazwaho cyane kubera imikinire ye ituma adatsinda ibitego byinshi kandi nyamara bigaragara ko afite abakinnyi babishobora.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Darko Nović, yavuze ko gutsinda ibitego bizaza, agaragaza ko yari guterwa impugenge no kuba atarema uburyo bwinshi bwabyo.

Ati “Icy’ingenzi ni uko turema uburyo bwinshi bw’ibitego. Icyari kumpangayikisha ni uko twaba tutaburema ariko nk’urugero ku mukino wa Kiyovu twahushije uburyo nka butandatu.”

Yakomeje agira ati “Kuri ibyo, uba ukeneye abakinnyi bakomeye. Gusa ugereranyije n’umwaka ushize cyangwa uwabanje nta tandukaniro rinini rihari. Twasoje imikino ibanza twaratsinze ibitego 18, ubushize byari 24 urumva ko turi hafi. Iyo tudahusha uburyo bwinshi byari kuba ari nka 30.”

Uyu mutoza yagaragaje ko afitiye icyizere abakinnyi bashya baguzwe, ko bazakemura ikibazo cy’ubusatirizi bwe.

Ati “Mfite icyizere ko hamwe n’abakinnyi bashya by’umwihariko mu busatirizi nka Djibril, Hakim na Omedi bizahinduka tugatsinda ibitego byinshi kandi bizatangira ku mikino itaha.”

Richmond Lamptey ni umwe mu bakinnyi APR FC yaguze uyu mwaka, bagaragaje ubuhanga mu kibuga hagati, gusa uko iminsi yicumaga niko yagiye atakaza umwanya.

Uyu mutoza abajijwe uko amerewe n’impamvu atagikina, yagize ati “Sinzi impamvu umbajije Lamptey gusa niba warakurikiye hari imikino yakinnye gusa kuri ubu dufite abakinnyi bo hagati beza baduha umutekano, bari mu bihe byiza, biruka, bakinana ishyaka kandi bamaze kumenyerana.”

Yakomeje agaragaza ko uwitwaye neza mu myitozo nta kabuza azabona umwanya wo gukina nk’uko byatangiye kugenda kuri Mamadou Sy.

Ati “Gusa amaze igihe mu mvune (Lamptey) ni nk’uko wambaza Mbaoma nawe amaze amezi abiri adakina. Gusa buri wese azabona amahirwe mu gihe yazamuye urwego nk’uko byagenze kuri Mamadou Sy, kuko dufite imikino myinshi tuzagenda dusimbuza kugira ngo twirinde imvune.”

Mu mukino ubanza wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, APR FC yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, umutoza Darko yakinishije abatahizamu babiri, ibyo atari asanzwe akina.

Darko yavuze ko yahisemo ubu buryo kubera ikibuga kibi cy’i Musanze, ariko ari n’ubushya ari kugerageza ashobora kuzifashisha mu minsi iri imbere.

Ati “Byatewe n’impamvu y’ikibuga ariko kandi ni ibintu turi kugerageza ngo turebe ko twazabikoresha mu bihe by’imbere. Ruboneka na Dauda bashobora kwikinana hagati bonyine kuko bafite imbaraga kuko turi kugerageza 4-4-2.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza guhindura turebe ko byazakora, mu gihe byakunda twajya tubigerageza no mu yindi mikino cyangwa tukongera guhinduramo akantu.”

APR FC izasubira mu kibuga yakira AS Kigali ku Cyumweru, tariki 16 Gashyantare 2025 saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, aho irushwa atatu gusa na Rayon Sports ya mbere.

Umutoza Darko, yavuze ko Richmond Lamptey avuye mu mvune atarasubira mu bihe byiza
Umutoza Darko yatangaje ko uwitwara neza mu myitozo azabona umwanya wo gukina nk'uko byagenze kuri Mamadou Sy
Umutoza Darko afite icyizere ko abakinnyi bashya bazamuha ibitego byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .