00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudahembwa mu byatumye Rayon Sports idatangira imyitozo kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 June 2025 saa 03:16
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025 byari biteganyijwe ko Rayon Sports itangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025/26 ariko ntiyabaye kubera abakinnyi bake.

Mu bakinnyi b’iyi kipe by’umwihariko abanyamahanga, abageze mu Rwanda ni mbarwa kuko benshi basabye kubanza guhembwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri baberewemo.

Radio 10 yatangaje ko abo bakinnyi biganjemo abo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Omar Gning, Youssou Diagne na Fall Ngagne. Icyakora muri aba, Adama Bagayogo we yamaze kugera mu Rwanda.

Ikindi gice ni icy’abakinnyi bakomoka i Burundi barimo Rukundo Abdulrahman na Ndikuriyo Patient nabo bataragera i Kigali nyamara bose barohererejwe amatike y’indege, aho bagomba kuba barageze mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi b’i Burundi baragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere. Ni mu gihe imyitozo yimuriwe ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025.

Imyitozo ya Rayon Sports yasubitswe kubera abakinnyi bake
Abakinnyi biganjemo abanyamahanga banze kugaruka mu Rwanda batarishyurwa ibirarane by'imishahara y'amezi abiri
Adama Bagayogo ni umwe mu banyamahanga bageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .