00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubeshya FERWAFA no kwaka Amakipe umurengera: Ni nde ukwiye kuryozwa ibya Générateur ya Kigali Pelé Stadium?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 24 August 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Tariki ya 6 Werurwe 2024 ni bwo Ikipe ya Rayon Sports yakiriye ibaruwa iyibwira ko umukino wayo w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2023/24 yari bwakiremo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium utakibaye Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ahubwo ko uzajya Saa Cyenda z’amanywa kubera ikibazo cy’amatara.

Ibi byateje impaka mu bakunzi ba ruhago bamwe bitumvikana uburyo umukino ukomeye nk’uyu ushobora gusubikwa kubera ikibazo cy’amatara.

FERWAFA yasubije ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu kwirinda ibibazo bishobora kuvuka mu gihe umuriro wabura.

Bati “Twandikiranye n’Umujyi wa Kigali utubwira ko ’Générateur ’ ufite itagishoboye guhaza mu gucana amatara yose, icana nka 15% cyangwa 20%," yari amagambo Umunyamabanga mukuru Kalisa Adolphe yabwiye IGIHE icyo gihe .

Ni iki cyatumye ikibazo cyo muri Werurwe kigeze muri Kanama kitarabonerwa umuti?

Nk’uko Umujyi wa Kigali wabyanditse mu ibaruwa wahaye Ferwafa kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama, iri shyirahamwe na wo bagiranye inama muri Werurwe 2024 aho imyanzuro yayo IGIHE yaboneye kopi ivuga ko bari bemeranyijwe ko bitarenze muri Nyakanga 2024, Générateur nshya izaba yabonetse n’amatara yahiye yasimbujwe.

Uretse ibi, Umujyi wa Kigali wari wanemeye ko uzavugurura iyi Stade igakora neza ubwiherero hamwe n’imyanya y’abicara mu cyubahiro yagabanyijwe kubera inkingi yari yashyizwe kuri iki kibuga ubwo cyafungurwaga.

Ibi kugeza uyu munsi nta na kimwe muri ibi cyari cyakorwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko impamvu yo gutinda kwabyo ari ukubera ko amafaranga yo kuyigura yagombaga kuzana n’ingengo y’imari ya 2024/25 yasohotse muri uyu mwaka.

Uretse ibi, amakipe arindwi yakirira kuri Kigali Pelé Stadium yasabwe gutanga Miliyoni eshatu buri imwe kugira ngo yemererwe kuzayakiriraho, mu gihe ku mafaranga yinjira ku kibuga yategetswe gutanga 11% byayo bivuye kuri 8% byari bisanzwe.

Iyi myanzuro, Ubuyobozi bw’amakipe buvuga ko yafashwe na Njyanama y’Umujyi wa Kigali butagishijwe inama, ndetse ko nta n’umuntu wari ubahagarariye ngo bamenye icyashingiweho bazamura amafaranga kuri urwo rwego. Aba nta gisubizo bahawe.

Générateur irashaje

Mbere y’uko umwaka wa Shampiyona wa 2023-2024 utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ryemeje ko Kigali Pelé Stadium ikinirwaho imikino kuko yasanze ifite urumuri ruhagije rwemewe (byibura lux 1200).

Abahanga mu Bugenge, bavuga ko iyo amatara ya Kigali Pelé Stadium yose acanwe, aba afite lux 1400. Aho ari na ho Rayon yakiniye na Al Hilal ya Libya muri Nzeri umwaka ushize mu mukino wakinwe ku masaha y’umugoroba.

Uyu mwaka, Kigali Pelé Stadium na bwo yemewe na CAF ndetse kuri iki Cyumweru izakira umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup Police FC izahuriramo na CS Constantine yo muri Algeria, ikintu gisobanuye ko CAF ishobora kuba yarasanze yujuje ibisabwa birimo na Générateur nzima.

Umujyi wa Kigali wakomeje kuvuga ko Générateur ifite ikibazo, gusa ikitumvikana ni uburyo nta mwanzuro wahise ufatwa kuko ubuyobozi bubizi neza ko iyi Générateur ishaje kuko imaze imyaka 10 ikora ku buryo byageze n’aho ijya yikupa.

Buri kipe yishyura ibihumbi 300 Frw kugira ngo yakirire umukino kuri Kigali Pelé Stadium mu ijoro. Gusa bivugwa ko hari imikino babanza gucana amatara asanzwe ya REG birengagije ko umuriro ushobora kubura.

Ibibazo byaburiwe umuti mu mezi ane, cyakemutse mu masaha abiri

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwashatse igisubizo cy’agateganyo cy’ikibazo cy’amatara ya Kigali Pelé Stadium, aho kuri ubu amakipe yifuza kuhakinira ku mugoroba azakomeza gukina nk’uko bisanzwe.

Ni igisubizo cyabonetse nyuma y’aho Perezida Kagame anenze abayobozi, avuga ko bitari bikwiriye ko ikibazo kigera aho Stade idashobora gukinirwaho mu masaha y’ijoro.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yahamirije IGIHE ko ubuyobozi bwicaye bukishakamo igisubizo kugira ngo ikibazo cy’urumuri ruke rwarangwaga ku kibuga rubonerwe umuti.

Yagize at “Twatumije Générateur nshya ariko twasanze tutayitegereza ngo igere i Kigali. Muri iyi minsi amakipe yifuza gukina nijoro yahakinira kubera ko hari indi moteri twashatse tuzaba twifashisha. Imikino izakomeza gukinwa nk’ibisanzwe.”

Ese ibi ntabwo byari kuba byarakozwe bitarinze kugera aha nk’uko Umukuru w’Igihugu yabitangaje na we?

Stade ifite ibindi bibazo by’ingutu

Usibye ikibazo cya Générateur, iyi Stade ifite ibindi bibazo by’ingutu birimo ko nta ntebe igira. Ikipe yakiriye umukino iba ifite inshingano zo kujya gukodesha intebe ziri bukoreshwe mu myanya y’icyubahiro, bivugwa ko mu masezerano harimo ko Umujyi wa Kigali ucunga iyi stade wo utanga intebe esheshatu gusa.

Ikindi CCTV Cameras zo muri iyi Stade zifata igice kimwe, ku buryo bigoye gukurikirana umutekano wayo kuko zitari hose. N’ikimenyimenyi, hari abantu bagiye bibwa ibintu byabo muri iyi stade, bajya kubaza abakoresha izi camera, bakabwira ko nta mashusho bafite. Ibi byakunze ku banyamakuru bibwe ibikoresho byabo.

Si ibi gusa kuko ubwiherero n’ubwogero ntibuhagije mu rwambariro ntibihagije. Buri rwambariro rw’iyi stade muri enye ifite, rufite ubwiherero bumwe bufatanye n’ubwogero. Bivuze ko abakinnyi 18 kugira ngo bazakarabe nyuma y’umukino bisaba gusimburana amasaha menshi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Nk’ababa basanzwe batishishanya, bajya mu bwogero ari babiri, bimwe byo mu mashuri yisumbuye."

Iyi Stade kandi ntifite ’Lounge’ y’abanyacyubahiro kuko ihari idakora. Mu gihe nk’abanyacyubahiro bashatse kuganira, ntaho bahurira kuko ahari hahari hafunzwe ubu hadakora.

Kigali Pelé Stadium ikomeje kuba ku isonga y'amakuru ya siporo muri iyi minsi
Amatara yo kuri Kigali Pele Stadium amaze amezi atandatu atanga urumuri rudahagije ku masaha y'Umugoroba ku buryo rimwe na rimwe azima
Mu mukino wa Kiyovu Sports na Etoile de l'Est umwaka ushize, habanje gucanwamo umuriro usanzwe mbere yo gukoresha Générateur
Umujyi wa Kigali wari wemeye gukuraho inkingi ibangamira abanyacyubahiro bo muri VIP ariko ntabwo byakozwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .