Kuba Rayon Sports na APR FC zakwitana aba-chéri nta kibazo mbibonamo- Uwayezu (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko kuba ikipe ayoboye na APR FC zihanganira ibikombe, zagirana umubano mwiza kugeza aho zitizanya abakinnyi kuri we nta kibazo abibonamo.

Uwayezu yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku wa Gatanu hagati ya Komite Nyobozi ayoboye, yatowe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize na Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, Rayon Sports na APR FC zahinduranyije abakinnyi 11 hagati yazo nubwo hari abavuye muri imwe birukanywe. Aba biyongeraho kuba Sugira Ernest amaze gutizwa Rayon Spots inshuro ebyiri mu gihe cy’umwaka umwe.

Hari kandi kuba APR FC yaragurishije Niyigena Clément wari intizanyo muri Marines FC muri Rayon Sports mu gihe Bizimana Yannick yerekeje mu ikipe y’ingabo.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yabajijwe niba kuba aya makipe yombi asigaye atizanya abakinnyi ndetse bamwe bagatebya bavuga ko asigaye yitana aba-chéri bidakuraho ubukeba no guhangana kwahozeho, avuga ko kuri we nta kibazo abibonamo kuko icyangombwa ari ukubahana.

Ati “Rayon Sports na APR FC ni amakipe akomeye ahangana ku rwego rw’umupira, mukunze kubyita abakeba. Njye si ko mbibona, abakeba, sinzi icyo muba mushaka kuvuga, ariko ubundi ni amakipe akomeye. Kuba rero mu buryo bwa kinyamwuga, yatizanya abakinnyi icyo si ikibazo, kuba yakwitana aba-chéri, icyo si ikibazo kuko uwo wita chéri ni uko uba umwubaha, ni uko uba umukunda.”

“Ibyo nta kibazo gihari niba amakipe yubahana, akajya mu kibuga agakina, hakagira itsinda cyangwa itsindwa, icyo nta kibazo gihari. Ahubwo amakipe yose njye nayashishikariza hano mu Rwanda, gukina umupira dushingiye ku kubahana no kumvikana. Icyo nta kibazo kirimo.”

Rayon Sports yabaye iya kabiri, inyuma ya APR FC, mu mwaka ushize w’imikino, ni yo yari yatwaye Shampiyona ya 2018/19.

Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bitarenze ku wa Mbere, abakinnyi bazaba batangiye umwiherero kuko ibisabwa byose byamaze gutegurwa.

Manishimwe Djabel (ibumoso), Manzi Thierry (iburyo), Sefu (inyuma- ibumoso) na Mutsinzi Ange (inyuma- iburyo) berekeje muri APR FC nyamara bari abakinnyi bari bamaze guhesha Rayon Sports igikombe cya Shampiyona
Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Rugwiro na Sekamana Maxime bari mu bakinnyi batandatu Rayon Sports yaguze nyuma yo kwirukanwa na APR FC
Gutira Sugira Ernest muri APR FC byatumye hibazwa ku bukeba bwo guhanganira ibikombe hagati y'amakipe yombi
Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko kuba Rayon Sports na APR FC zagirana umubano mwiza nta kibazo kirimo, icy'ingenzi ari uko zubahana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .