Iri rushanwa rigamije gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2021, riratangira kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho Sudani y’Epfo yagombaga guhura na Uganda ku mukino wa mbere saa sita (12:00).
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) bwatangaje ko “Sudani y’Epfo yasezerewe nyuma y’uko abakinnyi bayo bane isuzuma rya MRI rigaragaje ko barengeje imyaka.”
Amategeko ya CAF avuga ko ikipe isezererwa iyo bigaragaye ko hari umukinnyi umwe cyangwa benshi barengeje imyaka mu marushanwa nk’aya.
Gusezererwa kwa Sudani y’Epfo bivuze ko CECAFA U-17 izaba hagati ya tariki ya 12 n’iya 22 Ukuboza 2020, izakinwa n’ibihugu bitandatu gusa.
Itsinda A ryasigayemo Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.
Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma ni yo azahagararira agace ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc hagati ya tariki ya 12 n’iya 31 Werurwe 2021.
U Rwanda rutangira irushanwa rukina na Tanzania guhera saa 15:00 mu gihe undi mukino wo mu itsinda ruzawukina na Djibouti ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!