Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FIFA yagize umwere Gianni Infantino kuri ruswa akekwaho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Kanama 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yahanaguyeho Perezida w’iri shyirahamwe, Gianni Infantino, ibyaha bya ruswa ashinjwa.

Kuwa 21 Kamena nibwo iyi komisiyo yakiriye ikirego kijyanye n’imikoranire ya hafi n’inama itaramenyekanye yo muri Kamena 2017, yahuje Infantino n’umushinjacyaha mukuru w’u Busuwisi, Michael Lauber, uherutse kwegura.

Itangazo rya komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FIFA, rivuga ko ‘ishingiye ko makuru ahari kugeza ubu, nta gikorwa na kimwe cyakozwe binyuranyije n’amabwiriza ya FIFA’.

Gusa ariko Infantino akomeje gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe z’u Busuwisi.

Infantino yatangiye gukorwaho iperereza kubera inama n’imikoranire ya hafi yagiranaga n’umushinjacyaha mukuru w’u Busuwisi, Michael Lauber, uherutse kwegura.

Ibiro by’uyu mushinjacyaha nibyo byakoze iperereza ku birego bya ruswa bivugwa mu rwego nyobozi rw’umupira w’amaguru. Birakekwa ko umubano we na Infantino ushobora kuba waratumye hari ibitajya hanze.

Infantino yatowe mu 2016 asimbura Sepp Blatter, ukurikiranwaho ibyaha bitandukanye kuva mu 2015.

Infantino aracyakorwaho iperereza ku byaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .