00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koga nta kambambili ni £100: Ibihano bikakaye Steven Gerard yashyizeho muri Aston Villa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 July 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Urutonde rw’ibihano abakinnyi ba Aston Villa bahabwa yatangaje benshi by’umwihariko gusangamo igihano cyo kogana ibirenge ndetse no kwibagirwa umutsima wa mugenzi wawe igihe afite isabukuru y’amavuko.

Umutoza Steven Gerard yageze mu ikipe ya Aston Villa mu Ugushyingo 2021, ayifasha gusoza ku mwanya wa 14 umwaka ishize.

Akihagera ikintu cya mbere yaciye ku bakinnyi ni Ketchup, icyo gihe byavugishije benshi none yongeye gutungura isi ubwo hasohokaga urutonde rw’amakosa n’ibihano byayo mu ikipe ya Aston Villa.

Gukererwa mu nama ku munsi w’umukino ni cyo gihano gikomeye kuko ubikoze ahanishwa amande angana n’igihumbi cy’ama- pound (£1000)

Gukererwa imyitozo ni amande ya magana atanu (£500), kwibagirwa ‘GPS’ (igikoresho gipima ibilometero umukinnyi yakoze) mu myitozo ni ijana ama-pound (£100)

Ucibwa amande ya magana abiri (£200) iyo wasohotse mu kibuga mu gihe imyitozo itararangira, gukererwa kubonana n’umutoza ndetse no mu nama.

Kutandurura ibikombe n’isahane umaze gukoresha cyangwa gusiga imyenda mu myitozo, ucibwa amande ijana ku munota (£100).

Gukererwa mu bikorwa by’ubucuruzi by’ikipe ucibwa magana abiri na mirongo itanu (£250), mu gihe ucibwa amande ya magana abiri iyo umukinnyi uvunitse vuba arengeje saa yine z’igitondo atarajya kureba muganga muri gahunda yo kunanurwa imitsi.

Amande £100 acibwa uwaparitse imodoka nabi cyangwa uwagiye mu bwogero nta kambambili yajyanye.

Kutazanira mugenzi wawe umutsima w’isabukuru y’amavuko (Birthday cake) ucibwa amande angana n’ama-pound (£50).

Mu gihe uhawe ikarita y’umutuku ahabwa igihano cyo gusohokana ikipe yose ku ifunguro rya ni mugoroba mu gihe cy’ukwezi kose.

Naho umukinnyi witwaye nabi mu myitozo (bitorwa n’abakinnyi), mu cyumweru gikurikira agomba kwishyushya mbere y’umukino (Warm up) yambaye umupira wanditseho ko ari we mukinnyi witwaye nabi mu myitozo.

Si ubwa mbere amakuru yerekeye ibihano muri Aston Villa agiye hanze kuko muri 2016 ikiri mu cyiciro cya kabiri hagiye hanze ibihano bihabwa abakinnyi bigendeye ku buryo bubahiriza igihe, imyambarire n’ikoreshwa rya telefone ngendanwa.

Abakinnyi ba Aston Villa bafite amategeko bagenderaho akomeye
Steven Gerard yafashije Aston Villa kuguma mu cyiciro cya mbere
Aston Villa yarangije ku mwanya wa 14 muri shampiyona y'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .