Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, ukarangira ari ubusa ku busa, Gasogi United yashakaga kwishyura igitego yatsinzwe umukino ubanza, yafunguye amazamu hakiri kare, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurira.
Iki cyemezo cyemezo nticyashimishije KNC ndetse yagiye agaragara kenshi atishimira ibyemezo by’abasifuzi muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ubwo umukino wari urangiye, uyu Muyobozi wa Gasogi United yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo nsezerewe na APR, nsezerewe n’umusifuzi kandi mwese mwabirebaga, ibyo birahagije. Uko biri kose twebwe turakina, umusifuzi agakora ibyo akora.”
Abajijwe icyo atishimiye, KNC yongeyeho ati “Warebaga umupira, nawe ugende uvuge ibyo wabonye.”
Ni iki cyabaye ku gitego cya Gasogi United cyanzwe kubera kurarira?
Ku munota wa gatanu w’umukino, myugariro Niyigena Clément wa APR FC yatanze umupira, ufatwa na Mugisha Joseph wa Gasogi United.
Mugisha yafunze umupira yegera imbere, ndetse uko yagendaga, hari mugenzi we ukina imbere, Mbaye Alioune, wari waraririye (ari inyuma y’ubwugarizi bwa APR FC), na we wahise ajya imbere ategereje ko bamuha umupira.
Uwari ufite umupira ari we Mugisha, yahise awucomekera Kokoete Udo utari waraririye, anyurana na Mbaye Alioune wagiye mu ruhande rw’ibumoso Kokoete akomeza mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre, umupira uruhukira mu izamu.
Mbere y’uko umupira wa nyuma uterwa, umusifuzi Habumugisha Emmanuel yari yamaze kugaragaza ko habayeho kurarira ndetse uko byagaragaraga, yari yasifuye Mbaye.
Igitego cg ntabwo ari igitego? Aha hari ku mukino APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro. pic.twitter.com/JhgZOS2OHp
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) March 5, 2025
Umusifuzi yari mu kuri?
Ugendeye ku mashusho, ubona ko Habumugisha Emmanuel yasifuye kurira kwa Alioune Mbaye kuko mbere yo kumera nk’usimbutse umupira Kokoete Udo yahawe na Mugisha Joseph, yabanje kujyayo [mu ruhande] agiye gukina ariko birangira aretse mugenzi we arikomereza.
Umwe mu basifuzi yabwiye IGIHE ko "uko kujya gushaka gukina ariko ntakine umupira ni byo mu misifurire bita ’interference with opponent’ aho urema umubare munini w’abakinnyi bawe ku mupira kandi [Mbaye] atari abyemerewe kuko yari yaraririye".
Yongeyeho ko "ikindi gishimangira ko icyemezo cy’umusifuzi cyahabwa agaciro ni ukuba Alioune Mbaye yagiye mu ruhande rw’ibumoso ajya gushaka umupira, bitandukanye n’uko wo wari kumusanga aho ahagaze, akawureka ntawukine."


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!