KNC yavuze ku byo kuyobora FERWAFA anagira umutoza wa Rayon Sports inama yo gusezera hakiri kare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mata 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yateye utwatsi ibivugwa ko ashobora kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Nyuma yo kwegura kwa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umaze imyaka itatu ayobora FERWAFA, ni benshi bavugwa ko bashobora kwiyamamariza uwo mwanya mu ntangiriro z’umwaka utaha, barimo Nyiri Gasogi United, KNC.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1 cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, KNC yateye utwatsi ibivugwa, avuga ko atigeze atekereza kwiyamamaza.

Yagize ati “Nababwiye ko muri gahunda zanjye ibyo bintu bitarimo, ntabyo, ababyifuza nabonye babivuga, njye ntabyo nkeneye. Mbisubiyemo none aha, njye ntabyo nkeneye nta n’ibyo nzanakenera, mubyumve.”

Yasabye umutoza wa Rayon Sports gusezera hakiri kare

Mu matsinda ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa tariki ya 1 Gicurasi 2021, Gasogi United iri mu itsinda ryiswe iry’urupfu hamwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Rutsiro FC.

Guy Bukasa utoza Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2020, yayigezemo avuye muri Gasogi United.

Kuba amakipe yombi azahura, byatumye KNC asaba uwahoze ari umutoza we gusezera akazi hakiri kare kugira ngo atazandagazwa na Gasogi United bikamubera bibi.

Ati “Tuzahura n’ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe mu by’ukuri nziza, ikipe ifite umutoza twareze, twatoje guhangana kandi dukunda twabanye mu bihe bibi, bigoye. Umutoza ufite ubushake w’umuhanga, ufite impano n’ubunyamagayo.”

Yakomeje agira ati “Ariko hari ikintu nshaka kugiramo inama murumuna wanjye, Guy Bukasa, nkunda cyane. Ndavuga nti ‘kubera ubunyangamugayo bwawe n’ahazaza heza ufite, n’inzira nziza urimo, nakugira inama yo kwegura mbere y’uyu mukino’.”

“Gasogi United ni ikipe mbi ishobora kugukorera ibintu bibi ikakwandirika kandi twebwe ntabwo tubyifuza kuko uyu ni umwe muri twe twareze, ni uwacu, ntabwo byadushimisha.

KNC yavuze ko Guy Bukasa ari umutoza uri mu bayoboye muri Afurika, ariko ibishobora kuzamubaho ku mukino wa Gasogi United byaba ari ibintu bibi cyane.

Ati “Ni ngombwa ko afata icyemezo akavuga ngo ndeguye, ntabwo ngiye guhura n’izi ngwe zakomeretse. Guhura na Gasogi United ni nko guhura n’ingwe y’ingumba itarabyaye, nta mpuhwe.”

“Ubushobozi bw’umutoza bushobora kuba buhari ariko abamufasha ntabo. Uyu muco mwiza twigishijwe na Perezida wa FERWAFA [wo kwegura] ni ngombwa ko ujya no mu bantu. Mbivuze mu rukundo, ntitube impamvu ituma kariyeri y’umutu yangirika. Babishatse [abakinnyi ba Rayon Sports] na bo bakwegura kuko ni ibintu bitoroshye.”

Gasogi United na Rayon Sports ziri mu makipe yatangiye imyitozo muri iki cyumweru hitegurwa isubukurwa rya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21, yari imaze amezi ane idakinwa nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yahakanye ibyo kuyobora FERWAFA, asaba umutoza wa Rayon Sports gusezerera mbere y'uko ihura na Gasogi United
Umunye-Congo Guy Bukasa yagiye muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .