Kuva ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021, Gasogi United nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana na Cassa Mbungo André werekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya ku wa Mbere.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Gasogi United, KNC, yavuze ko Jimmy Mulisa ari umutoza mwiza ariko nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi.
Ati “Mu by’ukuri kugeza uyu munsi wa none [ku wa Mbere] njye ubwanjye nta biganiro ndagirana na Jimmy Mulisa bijyanye no kuri iyo ngingo. Ariko na none icya kabiri Mulisa ni umutoza mwiza tunagiranye ibiganiro ntacyo byaba bitwaye uretse ko nta byabaye. Sinzi aho abantu babivanye.”
Yakomeje avuga ko nta cyatuma bihutira gushaka umutoza mukuru kuko ikipe ifite abatoza bungirije ndetse imikino n’imyitozo bikaba byarahagaritswe.
Ati “Uyu munsi dufite abatoza barenze umwe, itegeko ritanga iminsi 90 kuba umutoza yasimbuzwa uhereye igihe umutoza mukuru aba yagendeye ubwo ni uguhera igihe twabitangarije [ku Cyumweru].”
“Kugeza iki igihe Shampiyona ntihari kandi tugiye mu itegeko, umutoza wungirije ashobora gutoza igihe kitarenze iminsi 90, kandi dufite abandi batoza beza. Turacyafite igihe, tuzareba umutoza ushobora kumva gahunda yacu, tumuzane yunganire abahari.”
KNC yahishuye ko Gasogi United itazazana umutoza uhenze bitewe n’ibihe Isi irimo bya COVID-19 byagize ingaruka ku bukungu.
Ati “Umutoza tuzazana agomba kuba ari mu bushobozi bwacu, twabana na we kuko ari byo twakwifuza na ba Mourinho, ariko ubushobozi bwacu ntabwo bubitwemerera. Ubwo nacyo ni ikintu tuzareba, mwibuke ko turi no mu bihe bibi. Nka nyuma y’ukwezi kwa kabiri nibwo twatekereza ni nde uzaza.”
Jimmy Mulisa kuri ubu utoza abana mu ishuri rye ryo guteza imbere impano, nta yindi kipe nkuru aratoza kuva atandukanye na APR FC muri Nyakanga 2019.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!