KNC yateranye ubuse na Munyakazi Sadate nyuma yo gutsindwa kwa Gasogi United

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yateranye ubuse n’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, nyuma y’uko ikipe ye ya Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kane.

Gasogi United ikomeje imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 4 Ukuboza, yakinnye umukino wa gicuti na Gorilla FC.

Uyu mukino warangiye Gorilla FC itsinze ibitego 3-1, witabiriwe na bamwe mu bahoze ku buyobozi bwa Rayon Sports barimo na Twagirayezu Thaddée wabaye Visi Perezida wayo, aho yari yungurije Munyakazi Sadate, ariko akaza kwegura. Hari kandi Muhirwa Freddy na we wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mbere y’uko Sadate agera ku buyobozi.

Munyakazi Sadate wakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri Nzeri, ni umwe mu bagize icyo bavuga ku byabaye muri uyu mukino, aho yanditse kuri Twitter yihanganisha KNC ndetse yibutsa aba-Rayon bagiye kuri Gasogi United ko ibyishimo biba mu ikipe yahoze ayobora gusa.

Ati “Ihangane cyane nshuti yanjye KNC ndetse n’izindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego bitatu ni byinshi gira wisubireho.”

Nyuma yo kubona aya magambo, KNC uzwiho kutaripfana, na we yasubije Munyakazi Sadate, amwibutsa ko yavuye muri Rayon Sports bitameze neza.

Aseka, KNC yagize ati “None se ko ibyishimo wabigize imanza, ahari umunezero ukahashyira amatiku, bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinnye, harya wowe uzakina ryari? Reba ibikureba.”

Munyakazi na we yamwibukije ko mbere yo kuva ku buyobozi yamutwaye umunyezamu Kwizera Olivier, ku buryo ari we wabuze bigatuma Gasogi United itsindwa ibitego bitatu byose.

Ati ”Nivugiraga ibitego bitatu wariye, iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’umwana? Naho ku byabaye byo bibaho, Isi ya none ukuri guhindurwa ikinyoma. Niba bahunze imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda. Naho ibitego bitatu byo ni ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu. Ihangane muvandimwe.”

KNC na Munyakazi Sadate bakunze kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo rimwe na rimwe agamije gushushya umukino iyo Gasogi United yabaga iri bukine na Rayon Sports.

Aba bagabo bombi ariko, bigeze kugaragaza uburakari no guterana amagambo ubwo Rayon Sports yashakaga gutwara rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ikipe ya Gasogi United yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki ya 3 Nyakanga, Munyakazi Sadate yashyize ifoto ku mbuga nkoranyamabaga ze ari gusangira na KNC, ayikurikiza amagambo agira ati “Umupira w’amaguru ntabwo ari intambara, nyuma ya byose, inshuti zihora ari inshuti.”

Uretse Kwizera Olivier wagiye mu buryo butavuzweho rumwe, KNC yagurishije Umunye-Congo Manace Mutatu muri Rayon Sports yari imaze igihe gito itwaye umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports (iburyo) bateranye ubuse nyuma y'uko Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC
Muri Nyakanga, KNC na Munyakazi Sadate bagaragaye basangira ifunguro rya saa sita kwa Muhirwa Freddy
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yatozaga Gasogi United
Manace Mutatu ukina ku mpande asatira izamu, yagurishijwe na KNC muri Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate
Munyakazi Sadate yabwiye KNC ko kubura Kwizera Olivier mu izamu ari byo byatumye Gasogi United itsindwa ibitego bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .