KNC yatanze isezerano: Gasogi United izaba ifite Stade yakira abantu ibihumbi 20 mu mwaka umwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yavuze ko mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ikipe ye izaba ikinira ku kibuga cyayo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20.

Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yakoreshaga Stade ya Kigali i Nyamirambo mu kwakira imikino yayo mu gihe imyitozo yakorerwaga kuri Stade ya Kicukiro.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube y’ikipe, KNC yagize ati “Mu mwaka w’imikino wa 2021/22, Gasogi United ntimuzongera kuyibona ku kibuga cy’igitirano.”

Abajijwe niba koko bishoboka bijyanye n’uko kubaka Stade bigorana ndetse amakipe menshi mu Rwanda akaba yarabinaniwe, KNC yavuze ko bizeye ko bazabigeraho.

Ati “Hari abivuze, banakusanya inkunga yo gukora icyo gikorwa, ariko twe turemeza ko umwaka w’imikino wa 2021/22, ntabwo muzongera kubona Gasogi United ku kibuga cy’igitirano. Wimbaza byinshi, muzi dutekereza iki? Twe ntabwo turimo kurota.”

KNC yakomeje avuga ko Stade y’ikipe ye izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 birimo ibihumbi 16 byicaye neza ahatwikiriye.

“Reka mbacire amarenga, 2021/22 Gasogi United izaba ifite ikibuga gifite ubushobozi bwakira abantu bicaye neza, ibihumbi 16. Abandi bashobora guhagarara, batari munsi 4000. Ubwo ni ikibuga cy’ibihumbi 20.”

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira, mu Ukwakira, nibwo yari yatangaje ko bafite umushinga wa Stade yari kubakwa mu myaka itanu.

Ati “Dufite umushinga w’igihe kirekire gisaga imyaka itanu aho tuzaba twaragutse, kuko tuzaba dufite stade yakira abantu 15000 ndetse ifite n’ikibuga cy’imyitozo. Iyo ikaba ari muri imwe mu mishinga y’igihe kirekire Gasogi United ifite.”

Mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere, Gasogi United yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 mu mikino 23 yakinwe.

Muri uyu mwaka w’imikino wasojwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Gasogi United yari yariyemeje gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 168 Frw.

Niramuka iyibonye, ni yo kipe ya mbere mu Rwanda izaba ifite stade yayo yigengaho, itayitizwa n’urundi rwego.

KNC yemeje ko guhera mu mwaka w'imikino wa 2021/22, Gasogi United izaba ifite stade yakira abantu ibihumbi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .