00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yatangarije APR FC ibitego azayitsinda, yemerera Jangwani ‘Green Card’ nibitaba

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 October 2024 saa 09:00
Yasuwe :

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangarije APR FC ko azayitsinda ibitego 2-1, nibitagenda uko, akazaha Umuvugizi w’Abafana b’Ikipe y’Ingabo uburenganzira bwo kurira mu kabari ke ukwezi kose.

Ibi, uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1 cyo ku wa Gatanu, tariki 18 Ukwakira 2024.

Muri iki kiganiro, KNC yahamagaye Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Jangwani Frank bombi bahiga uko amakipe yabo azitwara, mu mukino bafitanye ku wa Gatandatu, tariki 19 Ukwakira 2024 saa Moya kuri Kigali Pelé Stadium.

KNC yahize ko agomba kuzatsinda APR FC ibitego 2-1.

Yagize ati “Uyu mukino, APR FC ntidatsindwa ibitego 2-1 wowe Jangwani nguhaye uruhushya (Green Card) yo kujya muri One for the Road ukarya ukwezi kose ku buntu.”

Ku rundi ruhande, Jangwani yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza ndetse ko igice cya mbere nikirangira ataratsinda Gasogi United ibitego 2, azandika ibaruwa isaba ko bayiha amanota atatu.

Ati “Niba igice cya mbere bitazaba ari 2-0, nzandika ibaruwa tuyihe ubuyobozi dusabe FERWAFA kuguha ayo manota (Gasogi) kuko uzaba uyakwiriye.”

Uko imyaka ishira, ni ko umukino wa Gasogi United na APR FC ugenda uzamura ihangana kubera amagambo aba yavuzwe mbere y’aho ndetse rimwe na rimwe, ibyo KNC yatangaje bikaba.

Mu mwaka ushize w’imikino, Gasogi United yasezereye Ikipe y’Ingabo mu Gikombe cy’Amahoro, ibikomeza umukino wo ku wa Gatandatu.

Ikipe y’Ingabo kandi ntirabona amanota atatu muri Shampiyona kuko umwe yakinnye yanganyije na Etincelles FC.

Uyu mukino uzabanzirizwa ni uwo Rayon Sports izakira Bugesera FC saa Cyenda.

Gasogi United izasura APR FC ku wa Gatandatu
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangarije APR FC ko azayitsinda ibitego 2-1
Umwaka ushize, Gasogi United yasezereye APR FC mu Gikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .