KNC yasubije abashinje Gasogi United guhimba ibisubizo bya COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko abashinja ikipe ye guhimba ibisubizo bya COVID-19 bakwiye kureka gushakira ibibazo aho bitari kuko iri mu makipe abiri yatangiye gukina shampiyona yarapimishije abakozi bayo bose.

Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, ubwo kuri Televiziyo Rwanda habaga ikiganiro kigaruka ku ngamba zo kwirinda COVID-19, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abahimba ibisubizo bakagaragaza ko ari bazima.

Ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu basigaye bashakisha ibyangombwa by’ibihimbano, hari n’abagiye bafatwa na Polisi barazwi, bahimbye ibyangombwa by’uko batanduye kandi banduye, bakagaruka mu gihugu. Bigatuma rero ubwiyongere bw’ubwandu buzamuka kubera imyumvire mibi.”

Ibi ni byo byahereweho na bamwe, kuri Twitter, bagaragaza ko hari amakipe yaba yarakoresheje ibisubizo by’ibihimbano abeshya ko yapimishije abakinnyi bayo COVID-19 kugira ngo yemererwe gukina.

Umunyamakuru Gatare Jean Lambert yagize ati “RBC, RIB, Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, abavugwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano bavuga ko bipimishije COVID-19 barateganyirizwa iki? Nimubaze Minisitiri Munyangaju na FERWAFA ukuntu bemereye amakipe gukina ataripimishije.”

Uwiyise Proudly to be Rwandan we yagaragaje ko Gasogi United yari yarahimbye ibyangombwa.

Ati “Ahubwo RIB na Polisi y’u Rwanda nibabyinjiramo bahere no ku byangombwa bya Gasogi United, na yo numva ko yaba iri muzibyihishe inyuma.”

Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari Umuvugizi wa Rayon Sports, agira icyo avuga ku byatangajwe na Perezida wa Gasogi United kuri Televiziyo Rwanda, aho yavuze ko kuba Shampiyona yarahagaritswe ari amakosa ya Rayon Sports ,yagaragaje ko Gasogi United iri mu zishobora kuba zarahimbye ibisubizo.

Ati “KNC ngo kontineri ziteye ikipe corona, ubuse Ronaldo, Queen Elizabeth, Trump bose baba mu makontineri? KNC yaba aba he? Cyangwa ni bimwe byo kuvuga ibibonetse byose ? Rayon Sports yakurikije amabwiriza nk’uko Ferwafa yayatanze...abo basakuza nibo bashabitse ibisubizo.”

Agira icyo abivuga, KNC yabwiye IGIHE ko Gasogi United iri mu makipe abiri y’Icyiciro cya Mbere, yatangiye Shampiyona yaragaragaje ibyavuyemo mu bipimo byafashwe na RBC ku wa 3 Ukuboza 2020.

Ati “Bazabaze, bagende babaze RBC [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima], Gasogi United ni yo kipe yakinnye mu masaha 48 yamaze kubona ibisubizo by’ibipimo, niba baragize ikibazo cyabo, ntibakajye bajya guteza abandi ibibazo. Ibi bandika…Hari ibyo mbonye ngo Gasogi ibyihisha inyuma, ibihe se? Ku ruhande rumwe mureke twubahe, tureke kwigira bajeyi. “

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Ukuboza 2020, nibwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 nubwo yagizwe ibanga.

Rayon Sports kuri ubu ivugwamo abakinnyi n’abakozi 14 bamaze kwandura iki cyorezo, imaze iminsi mu kato kimwe na Rutsiro FC ivugwamo umutoza wanduye.

Minisiteri ya Siporo yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gupimisha amakipe yose mbere y’uko abakinnyi bava mu mwiherero bagasubira mu miryango yabo.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko abashidikanya ku bipimo bya COVID-19 byafashwe abakozi b'iyi kipe bakwiye kubaza RBC kuko ri mu makipe yatangiye shampiyona yarapimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .