Uyu muyobozi, yari yagaragaje impungege z’imisifurire mbere y’umukino, agaragaza ko yabogamye mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro yaherukaga guhuza amakipe yombi.
Nyuma yo kunganya n’Ikipe y’Ingabo ubusa ku busa, KNC yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo umusifuzi Twagirumukiza Abouldkarim yitwaye.
Ati “Imisifurire yari ’fair’ tuzajye twemera. Umukino watangiye urimo ishyaka ryinshi, ariko wabonye ko Abdul yabashije kuwucunga, abakinnyi baratuza barakina. Nubwo twagize amahirwe make. Twagombaga kuwutahana ariko umukino udatsinze, si na ngombwa ko uwutsindwa.”
Gasogi kandi yari yafashe uyu mukino nk’uwo kwihimura kuko APR FC yayisezereye mu Gikombe cy’Amahoro.
Abajijwe niba yihimuye, KNC yasubije ko bituzuye neza.
Ati “ Ntabwo byagezweho neza gusa nanone ntabwo ari bibi kuko uko biri APR FC nayo itashye itishimye.”
Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino, Ikipe y’Ingabo yongeye kunanirwa gufata umwanya wa mbere kuko yasabwaga gutsinda igasigara irusha inota Rayon Sports.
Iyi kipe yagize amanota 42, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite 43 iraza gukina na AS Kigali saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!