Uyu mugabo yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024 mu kiganiro RTV Kick Off gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ubwo yari abajijwe ku makuru akunze kuvugwa ko Gasogi United atari ikipe ye, KNC yayahakanye avuga ko usibye kuba iye ahubwo ari nawe wazanye igitekerezo cyayo.
Ati “ Gasogi United ni ikipe yanjye, nashinze, nyoboye kandi mpa ubushobozi. Buriya nkora nka CEO kuko ntabwo ndi Chairman.”
Benshi bakunze kwibaza aho amakipe y’abantu ku giti cyabo nka Gasogi United zikura ubushobozi. KNC yatangaje ingengo y’imari yayo, igera kuri 70% ayitanga ku giti cye, mu gihe indi 30% iva mu bafatanyabikorwa nk’Umujyi wa Kigali n’abandi.
Gasogi United irakabakaba imyaka umunani imaze ishinzwe, itanu muri yo ikaba iyimaze mu Cyiciro cya Mbere. Umuyobozi wayo avuga ko kuri ubu imaze kugira agaciro ka miliyoni 3$.
Ati “Agaciro ka Gasogi United kari muri miliyoni 3$ (miliyari 4 Frw) uyu munsi ariko ubariyemo n’ishoramari.”
KNC avuga ko iyi kipe ifite imishinga myinshi mu myaka iri imbere, irimo uwo kuzubaka Stade ndetse n’amashuri, akavuga ko nk’abatunze amakipe ku giti cyabo baramutse bashyigikiwe, bakora ibintu bikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!