KNC yagiriye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports inama yo kwegura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yagiriye Munyakazi Sadate inama yo kwegura kubera ibibazo bikomeje kuvugwa muri Rayon Sports.

Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye by’amikoro kuri ubu byiyongereyeho ubwumvikane buke hagati y’abigeze kuyobora ikipe na Komite Nyobozi ikuriwe na Munyakazi Sadate.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2020, Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Komite iyobowe na Munyakazi Sadate, ishyiraho ubuyobozi bushya bugizwe n’abagabo barindwi.

Munyakazi Sadate yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n’uru rwego avuga ko atazi, abigereranya n’ikinamico ndetse ari we muyobozi w’ikipe kandi yizera ko we na komite ye bari gukora neza.

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi wa Gasogi United usanzwe ari nyiri Radio/TV1, KNC, yagiriye Munyakazi Sadate inama yo kwegura, akarekera ikipe abo bavuga ko aribo banyamuryango bayo kuko baba bamutuye umutwaro.

Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri uyu wa Mbere, KNC yagize ati “Reka njyewe ntange inama ntitaye ku bindi ibyo ari byo byose. Sadate yiyubahe n’umuryango we areke gukomeza gukururana kuriya. Sadate ni inshuti yanjye nubwo ibyo ngiye kuvuga bishobora kumubabaza.”

“Sadate reka gukomeza kururu kururu ya hato na hato. Bireke, baje kugutura umutwaro kuko iyi kipe ishobora kugutera agahinda kandi ukiri muto. Icya kabiri, ukeneye icyubahiro abana bawe n’umugore wawe bakugomba.”

Yakomeje avuga ati “Sadate rekera aba bagabo Rayon kuko nibo bayishinze nibo bayizi neza ugende utuze kuko uracyari muto. Noneho aho bigeze, ndabigusaba nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, turekere ikipe ugende rwose. Ntabwo bizakubuza kuza kuba umufana rwose.”

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019, asimbuye Muvunyi Paul.

Raporo y’imikoreshereze y’amafaranga muri Rayon Sports, IGIHE iheruka kubona, igaragaza ko iyi kipe ibereyemo Munyakazi Sadate ideni ry’agera kuri miliyoni 50 Frw.

Ubwo uyu mugabo yajyaga ku buyobozi, muri Nyakanga, yatangaje ko yasanze Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko abahoze bayobora Rayon Sports banyereje miliyoni 239 Frw, bahombya ikipe agera kuri miliyari 1 Frw.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) yagiriye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate (iburyo) inama yo kwegura ku buyobozi bw'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .