Muri uyu mwaka w’imikino, Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.
Uwo kwishyura uteganyijwe uyu munsi, tariki ya 20 Mutarama 2023. Urabera muri Stade ya Bugesera saa Cyenda n’Igice.
Mbere y’umukino havuzwe byinshi kuva ku bafana bato bisiga amarangi, ababakuriye ndetse no kugera mu bushorishori mu ntebe z’abayobozi hatangajwe byinshi.
Ikiganiro cyabimburiye ibindi ni icyahuje umukunzi w’akadasohoka wa Gasogi United, MC Gatete na Minani Hemed wa Kiyovu Sports FC. Aba bombi bahuriye mu kiganiro cya Radio Rwanda.
Minani yagarutse ku mateka ya Kiyovu Sports, ayashingiraho avuga ko ikipe ye itari butsindwe na Gasogi United nubwo imaze kubikora inshuro nyinshi.
Nyuma yo gutangaza ibi yabaye nk’utera ubuse mugenzi we wari umubwiye ko ikipe ifite abantu benshi bayiri inyuma barimo abatuye i Gasogi n’abakunzi ba Radio/TV1, radio ya KNC ari na we nyiri kipe.
Yamubwiye ati “Abantu bose bareba Radio & TV1 ntabwo ari abafana ba Gasogi United.”
Yunzemo ati “Kuba umuntu aturiye hafi y’irimbi ntibivuze ko akunda abapfu.’’
MC Gatete na we usanzwe akorera Radio & TV1 mu kiganiro Primus Bar Talk, yasubije mugenzi we, amubwira ko Kiyovu Sports ari nk’umugore wa Gasogi United ndetse anatebya cyane, agira ati “N’umupfumu arapfusha kandi aragura.”
Ntabwo byahereye aho kuko n’abayobozi b’aya makipe ubwo bari bahamagawe mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri Fine FM, bivuze imyato bashimangira ko buri wese yiteguye kubona intsinzi.
Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuliza Charles [KNC], yavuze ko ubufasha Kiyovu Sports imaze igihe gito ibonye, atari bwo bwatuma itsinda umukino.
Yagize ati “Numvise ko hari diaspora iri gufasha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Nta hene ibyibuha ku munsi w’isoko.”
Yavuze ko umukino ari buwutsinde cyane ko Kiyovu Sports iyobowe na Ndorimana Jean François Régis bakunze kwita ‘Général’ nta bwoba imuteye.
Ati “Uriya ni ‘Général’ udafite intwaro n’ingabo.’’
Nyuma y’aya magambo, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, na we yamusubije akoresheje ijambo rikakaye ko igihe cyo gutsindwa na Gasogi United cyarangiye.
Ati “Hari igihe umwana avuka agasanga se asinziriye, atamureba ahubwo areba indi mishinga afite ariko agakomeza kumusiga amazirantoki akamwanduza.”
Yavuze ko umubyeyi hari igihe agera agacutsa umwana ku buryo adakomeza kumwitwaraho uko abonye.
Yakomeje ati “Igisubizo turakimuha uyu munsi. Yaradukanguye kubera ibigambo byinshi.’’
KNC na Juvénal si ubwa mbere bateranye amagambo kuko buri gihe iyo bitegura guhura batangaza ibikomeye.
Gasogi United ni yo imaze gutsinda Kiyovu Sports imikino myinshi mu munani yahuje amakipe yombi. Iyi kipe yo ku Gasozi ka Gasogi yatsinzemo itanu, Kiyovu y’abanyamujyi itsinda umwe, amakipe yombi anganya ibiri.
Graphic: KNC uyobora Gasogi United yatangaje! Yavuze ko yongera gutsinda Kiyovu Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza, warangiye ku bitego 3-1.#SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/LiCOP94Yyt
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 20, 2023
Graphic: Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yakoresheje ijambo rikakaye mu gusubiza KNC wigambye ko ari bumutsinde.#SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/fXswyhQgp9
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 20, 2023




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!