Umutoza Torsten Frank Spittler, aherutse kuvuga ko ibyo amaze iminsi yumva byo kongera abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda nta shingiro bifite kuko iyi Shampiyona ntacyo iri cyo ku buryo yakurura abakinnyi beza bo muri Afurika
KNC yavuze ko uyu mutoza ukomoka mu Budage yivanze mu kazi katari ake kuko atari we ugena uko umupira w’amaguru wagakwiye kubaho mu Rwanda.
Yagize ati “Ashobora kuba atarahawe amabwiriza y’akazi ke, akaba yumva ko yaje kuba umuyobozi wa tekinike, akaba umutoza n’ibindi. Ziriya si inshingano ze, ni ibitekerezo byagakwiye kuba bitangwa n’ushinzwe tekinike, nta handi nabibonye kuva navuka.”
“Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ntabwo ari we ugena politiki y’umupira w’amaguru mu Gihugu. Kugeza n’aho avuga twebwe ba Perezida b’amakipe? Ni nde wamuhaye uburenganzira bwo kumenyera abantu bene kariya kageni?”
Perezida wa Gasogi United yavuze ko ku ruhande rwe yifuza ko Federasiyo (FERWAFA) na League bikwiriye kumwandikira bimubwira gusaba imbabazi kuko yavuze ngo “umupira wacu nta kigenda ngo ni ubusa. Ibintu byose dukora ni ubusa?”
Yatanze urugero ku bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze yahamagaye ngo bazamufashe mu mikino ya Libya na Nigeria, ko niba ari ukugabanya abanyamahanga na bo bagakwiriye kwirukanwa aho bakina kuko na bo batari mu beza bakinayo.
KNC kandi yavuze ko n’umutoza na we atari mwiza niba yaraje gutoza Ikipe y’Igihugu giciriritse mu mupira.
Ati “Ubuse we ko akomoka mu gihugu kiri mu bya mbere ku Isi? Kuki yaje gutoza mu ikipe ifite shampiyona y’ubusa, n’ikipe iri ku mwanya wa 131 ku rutonde rwa FIFA? Ntekereza ko ibintu yavuze bitamureba, nta n’ubwo ari ibye. Yarengereye, ni ukwivanga kuko biriya ni inshingano z’umuyobozi wa tekinike.”
Usibye KNC, hari abandi batanze ibitekerezo byabo kuri iki kibazo, nk’umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM, Sam Karenzi, wavuze ko niba ari ikibazo cyahereye iwabo.
Ati “Ubwo niba ari ubugoryi bwatangiriye iwabo mu Budage kuko hashize imyaka umunani bakoze ubwo bugoryi bwo gukuraho itegeko rikumira abanyamahanga! Harya ngo ayoboye itsinda ni cyo gituma asuzugura abantu?”
Umunyamakuru Kayishema Thierry na we yamwibukije ko na we atagakwiriye kubivuga kuko urwego rwe rudahambaye cyane.
Ati “Abatoza b’abanyaburayi beza batoza amakipe yo muri shampiyona eshanu zikomeye, aba kabiri bagatoza i Burayi, aba gatatu bajya muri Aziya, aba kane bashobora kujya mu bihugu bikomeye muri Afurika. Ni mutoza bwoko ki ushobora kwemera gutoza ikipe iri ku mwanya wa 131 ku rutonde rwa FIFA?”
Torsten Frank Spittler yavuze ibi mu gihe ari kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, aho azakina na Libya i Tripoli ku wa 4 Nzeri ndetse na 10 Nzeri 2024, i Kigali.
Ubwo niba ari ubugoryi bwatangiriye iwabo mu budage kuko hashize imyaka 8 bakoze Ubwo bugoryi bwo gukuraho itegeko rikumira abanyamahanga! Harya ngo ayoboye itsinda nicyo gituma asuzugura abantu? @FERWAFA pic.twitter.com/RJ9s3IzbWg
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) August 29, 2024
Unpopular Opinion: Ibyo umutoza w' @RwandaAmavubi yatangaje ni ukuri.
Kugeza ubu nta muntu utanga impamvu ifatika yerekana ko kongera abanyamahanga bakaba 12 byafasha kuzamura urwego rwa League. Ese ni iyihe kipe last season yari ifite abanyamahanga 4 beza muri Squad byibura? pic.twitter.com/rGmdJcph4W— Jahdeau DUKUZE (@Jahdeau) August 30, 2024
▪️The best European coaches work in Europe Big 5 leagues
▪️The 2nd best European coaches stay in Europe
▪️The 3rd best european coaches go to Asia
▪️The 4th best European coaches might go to big african football countries
Who's the european coach that will choose the 131st… pic.twitter.com/vURQT80awN
— Kayishema Tity Thierry (@TityKayishema) August 29, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!