KMC ikinamo Migi yatangiye kwitegura AS Kigali yatomboye muri CAF Confederation Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Kinondoni Municipal Council Football Club ‘KMC FC’ yamaze kugura Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, yavuze ko idatewe ubwoba na AS Kigali bazahurira mu ijonjora rya mbere ry’irushanwa rizahuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu ku mugabane wa Afurika, ‘CAF Confederation Cup’.

Iyi kipe yo muri Tanzania iheruka mu Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, iherutse gusinyisha Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ku masezerano y’umwaka umwe.

Umuvugizi wayo, Anwari Binde yavuze ko nta bwoba batewe no gutombora AS Kigali yo mu Rwanda mu ijonjora rya CAF Confederation Cup.

Anwari Binde avuga ko kuba KMC FC yaratsinze Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup kandi ari yo kipe yatwaye shampiyona mu Rwanda, bibaha imbaraga zo kuzitwara neza imbere ya AS Kigali.

Ati" Twashimishijwe no kubona tuzatangirira iyi mikino mu Rwanda dukina na AS Kigali. Twitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup, bityo dufite icyo tuzi ku makipe yo mu Rwanda.Twabashije gutsinda Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona, urumva ko dufite uburyo tuzabaha akazi gakomeye.’

AS Kigali ni yo izabanza kwakira KMC mu mukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 11 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 23 na 25 z’ukwezi gutaha.

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yaraye yerekeje muri Tanzania kuri uyu wa Mbere, aho we na bagenzi be berekeza muri Zanzibar kwitegura AS Kigali kuri uyu wa Kabiri.

KMC yari mu itsinda A hamwe na Rayon Sports muri CECAFA, ntiyabashije kugera muri ¼ kuko yasezerewe ifite amanota ane, hakazamuka iyi kipe yo mu Rwanda na Tout Puissant Mazembe.

KMC yari muri CECAFA Kagame Cup yatomboye guhura na AS Kigali mu ijonjora ribanza rya CAF Confederation Cup
KMC yatsinze Rayon Sports mu mukino wo mu itsinda A rya CECAFA Kagame Cup 2019
Mugiraneza Jean Baptiste wasinyiye KMC mu minsi ishize,yerekeje muri Tanzanie kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza