Ibi, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwabitangaje nyuma y’uko abari abakinnyi bayo Nsanzimfura Keddy na Jérémie Basilua basinyiye amakipe ya Gorilla FC na Rutsiro FC muri iki cyumweru, n’abandi bakaba bashobora kubakurikira.
Avuga kuri ibi, Minani Hemed uvugira ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari ugushakira umuti ikibazo kitagizwemo uruhare n’uwo ari we wese.
Yagize ati “Abakinnyi bari babizi ko atari twe twateje ikibazo cyabaye kandi natwe ntabwo twabazitira kandi tutarimo kubakinisha.”
“Twaricaye dushaka umuti, aho ubonye ikipe atubwira tukarangiza amasezerano maze akigira aho yabonye.”
Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi hamwe n’iryo muri Mutarama 2025.
Ibi byatumye abakinnyi yari yaguze barimo Sugira Ernest, Emmanuel Okwi, Amiss Cedric, Nsanzimfura Keddy n’abandi badashobora kuyikinira muri uyu mwaka wa Shampiyona nyamara ari bo yari yizeye kuzubakiraho ikipe.
Mu kwirinda ibindi bihano, iyi kipe ikaba yarakomeje guhemba aba bakinnyi bayo 13 bashya, ari na yo mpamvu yiteguye kurekura uwabishaka ngo idakomeza kuguma mu gihombo.
Uretse abagiye, hari amakuru avuga ko ibiganiro binageze kure hagati ya Jospin Nshimirimana na As Kigali aho nta gihindutse yakwerekeza muri iyi kipe y’abanyamujyi.
Kiyovu Sports ikaba yarashoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 15.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!