00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu yashyize umucyo ku by’abakinnyi bayo bari kwerekeza ahandi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 January 2025 saa 01:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko buri korohereza abakinnyi bwari bwarasinyishije ntibabone uko bakina kubera ibihano, aho ababyifuza bari gusesa amasezerano ku bushake bakerekeza ahandi.

Ibi, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwabitangaje nyuma y’uko abari abakinnyi bayo Nsanzimfura Keddy na Jérémie Basilua basinyiye amakipe ya Gorilla FC na Rutsiro FC muri iki cyumweru, n’abandi bakaba bashobora kubakurikira.

Avuga kuri ibi, Minani Hemed uvugira ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari ugushakira umuti ikibazo kitagizwemo uruhare n’uwo ari we wese.

Yagize ati “Abakinnyi bari babizi ko atari twe twateje ikibazo cyabaye kandi natwe ntabwo twabazitira kandi tutarimo kubakinisha.”

“Twaricaye dushaka umuti, aho ubonye ikipe atubwira tukarangiza amasezerano maze akigira aho yabonye.”

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi hamwe n’iryo muri Mutarama 2025.

Ibi byatumye abakinnyi yari yaguze barimo Sugira Ernest, Emmanuel Okwi, Amiss Cedric, Nsanzimfura Keddy n’abandi badashobora kuyikinira muri uyu mwaka wa Shampiyona nyamara ari bo yari yizeye kuzubakiraho ikipe.

Mu kwirinda ibindi bihano, iyi kipe ikaba yarakomeje guhemba aba bakinnyi bayo 13 bashya, ari na yo mpamvu yiteguye kurekura uwabishaka ngo idakomeza kuguma mu gihombo.

Uretse abagiye, hari amakuru avuga ko ibiganiro binageze kure hagati ya Jospin Nshimirimana na As Kigali aho nta gihindutse yakwerekeza muri iyi kipe y’abanyamujyi.

Kiyovu Sports ikaba yarashoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 15.

Kiyovu Sports yashegeshwe n'ibihano bya FIFA ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri
Nsanzimfura Keddy yerekeje muri Gorilla FC
Jospin Nshimirimana(ibumoso) ari mu biganiro na As Kigali
Jérémie Basilua yasinyiye Rutsiro nyuma yo kuzanwa na Kiyovu ariko ntimukinishe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .