Kiyovu Sports yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha Michael Sarpong

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo n’umutoza Karekezi Olivier, Kiyovu Sports iri mu biganiro na rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino.

Sarpong nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports muri Mata uyu mwaka kubera "imyitwarire mibi."

Uyu musore ukomoka muri Ghana aherutse kubwirwa na Simba SC ko bitagikunze ko imugura, ariko aracyifuzwa na Yanga SC ku buryo ashobora kwerekeza muri Tanzania.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Karekezi Olivier bakomeje kuganira uburyo babonamo uyu mukinnyi watsinze ibitego 22 mu myaka ibiri ya Shampiyona amaze gukina mu Rwanda.

Muri Kiyovu Sports hari gukorwa inama nyinshi zigamije kubaka iyi kipe, harimo kurebera hamwe abakinnyi bagomba kuyigumamo n’abasohoka ndetse n’abatoza bazunguriza Karekezi Olivier.

Ku Cyumweru, umutoza mushya wa Kiyovu Sports, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumureshya.

Radio Flash yatangaje ko Karekezi Olivier ari kwifashisha abarimo umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric kugira ngo babashe kumvisha Michael Sarpong ko yakwerekeza muri Kiyovu Sports, ariko we yabahaye iminsi irindwi yo kubitekerezaho.

AS Kigali nayo iherutse gutangaza ko yifuza kugura uyu rutahizamu umaze imyaka ibiri mu Rwanda.

Karekezi Olivier arifuza kugira Michael Sarpong mu ikipe ya Kiyovu Sports azatoza
Michael Sarpong (iburyo) yatsinze ibitego 22 mu myaka ibiri ya Shampiyona amaze gukina mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .