Kiyovu Sports yigaramye Rayon Sports ku kibazo cya Mugheni

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, yemeje ko Fabrice Mugheni wari kapiteni wabo yasinyiye Rayon Sports mu buryo butemewe n’amategeko kandi nta biganiro na mba ikipe zombi zagiranye.

Ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo umukinnyi wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fabrice Mugheni Kasereka, wari kapiteni wa Kiyovu sports yatangiye imyitozo muri Rayon sports.

Nyuma y’imyitozo ya mbere uyu mukinnyi yakoreye mu Nzove, Umuyobozi wungirije wa Rayon sports, Muhirwa Frederic, yabwiye abanyamakuru ko hari ibiganiro ikipe ahagarariye yatangiye n’ubuyobozi bwa Kiyovu sports.

Aya makuru yatewe utwatsi na Perezida wa Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, mu nama ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena bwagiranye n’abakinnyi n’abahagarariye abafana ku rwego rw’igihugu.

Yateraniye kuri Stade Mumena kuva saa 18:40 kugera saa 20:15.

Ati “Bijya gupfa Mugheni yagiye muri Tanzania ngo muri Simba SC. Aza atubwira ko ngo yumvikanye nabo ko we na Kiyovu sports yakiniraga bazagabana ibihumbi 20 by’amadolari nyuma arahindura ngo ni 30 by’amadolari.”

“Adusaba kumuha ibaruwa imurekura (release letter) ngo amafaranga akazaba ayazana. Twamubwiye ko ibyo bidashoboka ahubwo amakipe yombi ariyo agumba kwicara akumvikana kuko ntituri gereza, ibyo nibyo yanze agaruka atubwira ngo byarangiye turamuhemukiye.”

Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko nyuma Mugheni batongeye kumubona mu kazi ka Kiyovu sports ngo kuko yabandikiye ababwira ko atifuza kongera gukinira Kiyovu nyuma bamubona mu myenda ya Rayon Sports.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yumvise abanyamakuru bavuga ko abayobora Rayon Sports bari mu biganiro na Kiyovu ku kibazo cya Mugheni.

Ati “Ni njye muyobozi wa Kiyovu Sports n’abanyungirije barahari. Ntituzi ngo ibyo biganiro babigiranye na nde kuko nta munsi n’umwe turahura n’abayobozi ba Rayon Sports kuri iki kibazo. Ibyo biganiro ntabyo tuzi tumufata nk’umukozi wataye akazi.”

Abajijwe ku itegeko rya FIFA ryemerera umukinnyi umaze amezi arenga abiri adahabwa umushahara gusesa amasezerano no gusinyira ikipe ashaka, uyu muyobozi yasabye ko atagira byinshi arivugaho kuko hari imanza zirireba ziri muri FERWAFA.

Fabrice Mugheni ari ku rutonde rw’abandi bakinnyi ba Kiyovu bataratangirana imyitozo na bagenzi babo harimo na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro wagiye muri Marines FC agifite amasezerano muri Kiyovu SSports, Ndoli Jean Claude na Mbogo Ally bo nta kipe izwi berekejemo.

Ibi bibazo byose biri muri Kiyovu Sports mu gihe habura iminsi icyenda ngo ikine umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ izahuriramo na Kirehe FC i Nyakarambi.

Kayumba uyobora Kiyovu Sports yashimiye abafana batasagariye Mugheni ubwo yajyaga ku myitozo yambaye imyenda ya Rayon Sports
Ubu Fabrice Mugheni afatwa nk'umukozi wataye akazi
Ubuyobozi bwasobanuye uko uyu mukinnyi yagiye muri Simba SC mu buryo butemewe n'amategeko
Ubuyobozi bwasobanuye uko uyu mukinnyi yagiye muri Simba SC mu buryo butemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza