00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yerekanye imyambaro izakoresha muri Shampiyona

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwerakanye imyambaro iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 yaba iri mu rugo ku mikino yakiriye n’iyo izambara yagiye gusura andi makipe.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe nkuru ya Kiyovu Sports n’ikipe yayo y’ingimbi, wabereye kuri Stade Mumena.

Azam Group Rwanda yahaye Kiyovu Sports imyambaro mishya, yari ihagarariwe n’Ushinzwe Ubucuruzi muri uru ruganda, ushinzwe ibinyobwa n’abandi.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, yo yari ihagarariwe na Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal; Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar; Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Kayumba Jean Pierre na Visi Perezida, Mutijima Hector.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bufatanyije n’ubwa Azam Group Rwanda bwerekanye imyambaro irimo iyo ikipe izakinisha mu rugo no hanze, imyenda y’imyitozo, iyo kwambara hanze y’ikibuga n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe n’Ushinzwe Ubucuruzi n’Imenyekanishabikorwa muri Azam Group Rwanda, Ndagano Faradjara, Kiyovu Sports yahawe imyambaro igera ku icumi.

Yavuze kandi ko iyi kipe bayizaniye ibikoresho bigezweho kubera icyubahiro bayigomba.

Ati "Ibikoresho twabazaniye ni bimwe bigezweho kuko Kiyovu Sports ari ikipe nkuru kandi yiyubashye. Muri icyo cyubahiro tuyigomba, twabazaniye imyambaro izakoreshwa bari gukina n’iyo bazambara batari mu kibuga n’indi y’imyitozo."

Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe, yabwiye abari baje muri uyu muhango ko bishimiye ibikoresho bahawe na Azam Group nk’umufatanyabikorwa wabo.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwerekana itsinda ry’abatoza bane bayobowe na Haringingo Francis Christian, bazatoza iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022. Yanerekanye itsinda ry’abatoza bazatoza ingimbi za Kiyovu Sports.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize w’imikino ni bwo Azam Group-Rwanda yasinyanye na Kiyovu Sports amasezerano y’ubufatanye mu myaka ine iri imbere.

Kiyovu Sports yerekanye imyambaro itandukanye izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2021/22
Imyambaro Kiyovu Sports yashyikirijwe na Azam Group iri mu bwoko 10 butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .