Ni mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
Ku munota wa 11 ni bwo uburyo bukomeye muri uyu mukino bwabonetse ubwo Muderi Akbar wa Gasogi United yazamukanaga umupira ari kumwe na Mugisha Joseph ariko bateye mu izamu Niyonkuru Ramadhan awushyira muri koruneri.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Gasogi United yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Malipangou Christian, nyuma yo gutera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina.
Kiyovu Sports yishyuriwe na Nizeyimana Djuma ku mumota wa 16 ariko ku wa 21 Muderi Akbar ashyiramo icya kabiri cya Gasogi United ikomeza kuyobora umukino warimo gusatirana ku mpane zombi.
Igitego cya gatatu cya gatatu cya Gasogi United cyinjiyemo kuri coup frank yatewe na Malipangou Christian, ku ikosa rya ryakorewe hafi y’izamu ryari ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Umutoza wa Kiyovu Sports, Malick Wade, yakoze impinduka ku munota wa 39, akuramo Niyonkuru Ramadhan ashyiramo Mugisha Desire.
Izi mpinduka zagiza akamaro kuko Mugisha Desire yahise atsinda ikindi gitego ku munota wa 45+2, ari na cyo cya nyuma cyagiyemo mu gice cya mbere cyarangiye nyuma yo kongeraho iminota ibiri.
Icya kabiri cyatangiranye imbaraga kuri Kiyovu Sports yashakaga kwishyura, ndetse igakinira cyane mu kibuga cya Gasogi United yasabwaga kwitonda kugira ngo itagomborwa.
Nizeyimana Djuma yongeye guhusha igitego ku mumota wa 57, biturutse ku mupira yari aherejwe na Nizigiyimana Karima, akawakirira mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu ugaca hafi gato yaryo.
Nyu y’iminota 10 Gasogi United isatirwa cyane, umutoza wayo Tchimas Bienvenue Gyslain yasimbuje ku munota wa 66, akuramo Mugisha Joseph wahaye umwanya Ngarambe Sadjat.
Gasogi United yabonye igitego cya kane nyuma y’uko Malipangou acenze abakinnyi bari mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports, ahererekanya neza na Ndikumanà Dany wahise awuteraka mu izamu ku munota wa 75.
Ku munota wa 86, Dufitimana Pacifique yatsinze igitego cya gatatu cya Kiyovu Sports nyuma y’akavuyo ko guhagarara nabi no guhuzagurika k’ubwugarizi bwa Gasogi United.
Umukino wongeweho iminota itanu warangiye Gasogi United ibonye amanota atatu ku bitego 4-3, ihita ibona 14 ayishyira ku mwanya wa gatanu ndetse Urucaca rukomeza kuba urwa nyuma.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu
Bugesera FC na Gorilla FC
Musanze FC na Rayon Sports
AS Kigali na Marine
Etincelles FC na Rutsiro FC
Muhazi United na Amagaju FC
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu
Mukura VS na Police FC
Vision FC na APR FC
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!