Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi arwanira kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mukino watangiye ugenda gake cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga hagati bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke kuko mu minota 20 ya mbere.
Mu minota 30, Vision FC yatangiye kubona coup franc nyinshi ariko imipira yaterwaga na Mussa Esenu ikajya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 33, Kategeya Elie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Idarusi Cyubahiro awuteye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukuramo.
Ku munota wa 45, Esenu yateye coup franc nziza, umunyezamu Nzeyurwanda arwana n’umupira ariko arawufata.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Urucaca rwatangiranye igice cya kabiri impinduka, aho Mugisha Désiré na Uwineza Rene basimbuye Ishimwe Kevin na Mugenzi Cedric.
Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’Urucaca kuko rwatangiye guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 60, Kiyovu yasimbuye amazamu, ku mupira mwiza Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye imbere y’izamu, myugariro Stephen Bonney aritsinda.
Mu minota 70, Vision FC yasatiraga cyane bikomeye ishaka uko yishyura igitego ariko umunyezamu Nzeyurwanda akomeza kuyibera ibamba.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0, ibona intsinzi y’ingenzi cyane kuko yageze ku mwanya wa munani n’amanota 30.
Vision FC ikomeje kongera ibyago byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20.
Uko indi mikino iteganyijwe ku munsi wa 25 wa Shampiyona
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025
Musanze FC vs Muhazi United [15:00]
AS Kigali vs Mukura [15:00]
Rutsiro FC vs APR FC [15:00]
Bugesera FC vs Marine FC [15:00]
Ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025
Etincelles FC vs Rayon Sports [15:00]
Gorilla FC vs Police FC [13:00]
Gasogi United vs Amagaju FC [15:30]

















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!