00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ikomeza gushimangira kuguma mu Cyiciro cya Mbere (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 April 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 25 wa Shampiyona, wabaye ku wa Gatanu kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi arwanira kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mukino watangiye ugenda gake cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga hagati bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke kuko mu minota 20 ya mbere.

Mu minota 30, Vision FC yatangiye kubona coup franc nyinshi ariko imipira yaterwaga na Mussa Esenu ikajya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 33, Kategeya Elie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Idarusi Cyubahiro awuteye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukuramo.

Ku munota wa 45, Esenu yateye coup franc nziza, umunyezamu Nzeyurwanda arwana n’umupira ariko arawufata.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Urucaca rwatangiranye igice cya kabiri impinduka, aho Mugisha Désiré na Uwineza Rene basimbuye Ishimwe Kevin na Mugenzi Cedric.

Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’Urucaca kuko rwatangiye guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 60, Kiyovu yasimbuye amazamu, ku mupira mwiza Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye imbere y’izamu, myugariro Stephen Bonney aritsinda.

Mu minota 70, Vision FC yasatiraga cyane bikomeye ishaka uko yishyura igitego ariko umunyezamu Nzeyurwanda akomeza kuyibera ibamba.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0, ibona intsinzi y’ingenzi cyane kuko yageze ku mwanya wa munani n’amanota 30.

Vision FC ikomeje kongera ibyago byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20.

Uko indi mikino iteganyijwe ku munsi wa 25 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025

Musanze FC vs Muhazi United [15:00]

AS Kigali vs Mukura [15:00]

Rutsiro FC vs APR FC [15:00]

Bugesera FC vs Marine FC [15:00]

Ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025

Etincelles FC vs Rayon Sports [15:00]

Gorilla FC vs Police FC [13:00]

Gasogi United vs Amagaju FC [15:30]

Mbere y'umukino wafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye umupira wavuyemo igitego cya Kiyovu
Stephen Bonney witsinze igitego
Umunyezamu wa Vision FC, Lutaaya Micheal afata umupira
Mugenzi Cedric ahanganye na Cyubahiro Idarusi
Mosengo Tansele ahanganye na Rurangwa Mossi
Ishimwe Kevin azamukana umupira
Umusifuzi Rulisa Patience atanga ikarita y'umuhondo
Umutoza wa Vision FC, Lomami Marcel yananiwe gutsinda Kiyovu yahozemo
Abafana ba Kiyovu bishimira intsinzi
Perezida wa Vision FC, Birungi John Bosco, akurikiye umukino
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles akurikiye umukino
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego
Kiyovu Sports yageze ku mwanya wa munani n'amanota 30
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashimira abafana nyuma y'umukino
Abafana ba Kiyovu Sports bayibaye inyuma no mu mvura nyinshi yaguye i Nyamirambo
Ndorimana Jean François Régis “Général” wahoze ari Perezida wa Kiyovu, ni umwe mu bari nyuma y'umusaruro mwiza Urucaca rukomeje kugira

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .