00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yanyagiye Musanze FC, ihita ifata umwanya wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-0, Sunrise FC inganya na Rutsiro FC 0-0 mu mukimo w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Umukino wa Kiyovu Sports wari ufitiwe amatsiko kuko ni uwa mbere yakinnye nyuma y’amagambo Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal aherutse gutangaza atarashimishije abakunzi b’iyi kipe, avuga ko gushora imari muri ruhago y’u Rwanda ari nko kujugunya amafaranga mu musarani.

Kiyovu Sports yatangiye umukino isatira cyane bikomeye aho ku munota wa kabiri Bigirimana Abedi yagerageje uburyo bw’igitego ateye umupira n’umutwe ariko Umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad arawufata.

Iyi Kipe yo ku Mumena yakomeje kurusha Musanze FC, ku munota wa 12 Nshimiyimana Ismaël Pitchou yateye ishoti rikomeye ariko umupira uca ku ruhande.

Musanze na yo yanyuzagamo igashaka igitego ndetse mu minota ya mbere, hari aho Nsabimana Aimable yatakaje umupira ariko Umunye-Ghana Peter Agblevor ateye ishoti, rica hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 20, Bizimana Amissi ’Coutinho’ yateye koruneri nziza ba myugariro ba Musanze FC umupira ntibawukuramo, Mugenzi Bienvenue awuteye ujya hejuru y’izamu.

Benedata Janvier uzwi nka Jijiya yatakaje umupira, Mbogamizi Patrick awuzamukana yihuta cyane bamukorera ikosa batanga coup franc itagize icyo ibyara.

Kiyovu Sports yakomeje guhanahana neza ari nako igerageza uburyo bwinshi bw’ibitego ariko Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue imipira bakayitera hejuru y’izamu.

Ku munota wa 36, Serumogo Ali wari Kapiteni wa Kiyovu Sports yazamukanye umupira awucomekera Mugenzi Bienvenue ariko awutera hanze ku nshuro ya kane.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, washakaga intsinzi yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Erisa Ssekisambu asimbuye Bizimana Amissi.

Amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya ubusa ku busa, nta kipe yanyeganyeje izamu ry’indi.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri n’ubundi isatira ariko Musanze FC ikugarira neza. Ku munota 53, Serumogo Ali yagerageje gutungura umunyezamu Muhawenayo Gad ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, Mugenzi yacomekeye umupira rutahizamu w’Umugande Erissa Ssekisambu awufunga neza atsinda igitego cya mbere ku munota wa 55.

Kiyovu Sports yakomeje kotsa Musanze FC igitutu, ku mipira yihuta cyane abakinnyi bayo bahanahanaga. Ibi byaje kuvamo igitego cya kabiri ku munota wa 60 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ismaël uzwi nka Pitchou. Ni ku mupira yahawe na Mugenzi, na we wari uwucomekewe na Serumogo.

Abakinnyi ba Musanze FC bahise batangira gushyuha mu mutwe maze rutahizamu Peter Agblevor akorera Nsabimana Aimable ikosa, umusifuzi Rulisa Patience ahita amwereka ikarita itukura ku munota wa 63.

Musanze FC yahise ikora impinduka Ben Ocen asimburwa na Victor Omoni. Na Kiyovu Sports yinjizamo Muhozi Fred wafashe umwanya wa Mugiraneza Frodouard.

Ikipe yo mu Majyaruguru yahise iva mu mukino ndetse itsindwa igitego cya gatatu ku mupira wari uvuye muri koruneri wasanze Benedata akawushyira ku mutwe wa Bigirimana Abedi watsinze igitego cya gatatu cya Kiyovu Sports ku munota wa 69.

Kiyovu Sports yakomeje guhusha ibindi bitego cyane ko Musanze FC yasaga nk’iyavuye mu mukino.

Mu minota itatu y’inyongera, Bigirimana Abedi yahushije uburyo bwari bwabazwe umupira ujya hanze gato y’izamu. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Musanze FC ibitego 3-0.

Nyuma y’umukino abafana ba Kiyovu Sports baririmbye Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, bamwereka urukundo mu gihe benshi batekerezaga ko bamurakariye.

Uyu mugabo yatangaje ko abakunzi ba Kiyovu Sports bamutengushye ndetse ko gushora amafaranga mu mupira w’u Rwanda ari nko kuyajugunya mu musarani wo mu cyaro.

Undi mukino waberaga i Nyagatare warangiye Sunrise FC inganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Nyuma y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports ni yo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 16, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 12.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022

  Etincelles VS Mukura [Stade Umuganda, Saa cyenda]

  Gasogi United VS AS Kigali [Stade ya Kigali, Saa cyenda]

Urutonde rw'abakinnyi 11 babanjemo kuri Kiyovu Sports
Urutonde rw'abakinnyi 11 babanjemo kuri Musanze FC
Umusifuzi Rulisa Patience ni we wayoboye uyu mukino hagati
Mbere y'uko umukino utangira byabaye ngombwa ko inshundura za Stade ya Kigali zibanza guhambirwa
Umunya-Kenya Frank Ouna utoza Musanze FC yatangiye gutanga inama umukino utaratangira
Umugande Erisa Ssekisambu yishimira igitego cya mbere cya Kiyovu Sports
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi
Umunye-Ghana Peter Agblevor yahawe ikarita itukura nyuma y'ikosa yakoreye kuri Nsabimana Aimable, akamukandagira aryamye hasi
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yarebye umukino ikipe ye yatsinzemo Musanze FC ibitego 3-0
Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yaguze itike y'umwaka ya Kiyovu Sports ntajya asiba ku mikino yayo
Jimmy Mulisa [wambaye umutuku] ari mu bakurikiranye uyu mukino
N'umutoza wongera abakinnyi imbaraga niko yabigenje
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide 'Trump' ntiyishimiye uko ikipe ye yitaye muri uyu mukino
Umunyamabanga w'Agateganyo wa Musanze FC, Barakagira Marie Chantal, yarebye uyu mukino
Uwihoreye Ibrahim wahoze ari Team Manager wa Musanze FC aganira n'Umutoza wa Gasogi, United Ahmed Adel bari baje gukurikirana uyu mukino
Mugisha Eric Patos [wambaye icyatsi] wihebeye Kiyovu Sports yarebye uyu mukino
Abafana ba Musanze FC nubwo batsinzwe 3-0 ariko bagiye inyuma y'ikipe yabo kugeza umukino urangiye
Baje bitwaje ibikoresho byose bibafasha gutanga ubutumwa ku bakinnyi babo no kubatiza umurindi
Abafana ba Kiyovu Sports yari yakiriye umukino barushaga amajwi aba Musanze FC bari mbarwa ku kibuga
Itsinda ry'Abafana ba Kiyovu Sports bari bayobowe n'Umunyamakuru w'Imikino kuri B&B FM, Nsengiyumva Sidiq, ryatitije Stade ya Kigali
Bagiye inyuma y'Urucaca rwegukana intsinzi ya 3-0
Aba Kapiteni bombi bahanganye, uwa Kiyovu Sports Serumogo Ali n'uwa Musanze FC, Niyonshuti Gad
N'ubwo Kiyovu Sports yatsinze ibitego byinshi ariko yagiye ibura n'ubundi buryo imbere y'izamu
Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, ajya inama n'abungiriza be
Nyuma y'uko umusifuzi wo hagati Rulisa Patience atabyumvise kimwe n'umutoza wa Musanze Frank Ouna yahise atera ishoti uducupa tw'amazi twari turambitse ku murongo ntarengwa w'abatoza
Yari afite umujinya mwinshi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .