Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025.
Aya makipe yombi atari heza ku rutonde rwa Shampiyona yari anyotewe intsinzi kugira ngo yicume imbere.
Ni umukino watangiye utuje amakipe yombi yigana ariko Marine FC yiharira umupira cyane.
Ku munota wa 25, Hoziyana Kennedy yacometse umupira mwiza, Nizeyimana Mubaraka atsinda igitego cya mbere cya Marines FC.
Mu minota 30, Kiyovu Sports yatangiye gusatira ishaka kwishyura ariko Monsengwo Tansele akiharira umupira cyane ntakinane na bagenzi be.
Ku munota wa 38, Niyonkuru Ramadhan yazamukanye umupira neza awutanga kuri Mutunzi Darcy atera ishoti rikomeye rigendera hasi, yishyurira Kiyovu igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Urucaca rwatangiye igice cya kabiri rusatira bikomeye ariko Uwineza Rene agahusha uburyo bw’ibitego yabonaga.
Kiyovu Sports yakomeje gusatira bikomeye ndetse itava mu izamu rya Marines FC ariko igitego gikomeza kubura.
Ku munota wa 77, Ndombe Vingile yakoreye ikosa Niyonkuru, umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, zibyara umutuku asohoka mu kibuga.
Bidatinze ku munota wa 82, Uwineza Rene yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu nyuma yo kugundagurana imbere y’izamu.
Iki gitego nticyakiriwe neza n’abakinnyi ba Marines, byaviriyemo Bigirimana Aleani guhabwa umutuku kubera gusagarira umusifuzi.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 ikomeza kugira icyizere cyo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Urucaca rwagize amanota 18 ku mwanya wa 15, ruganya na Musanze FC ya 14.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, mu gahinda kenshi yagaragaje ko umusifuzi atababaniye.
Yagize ati “ Twagombaga kurangiza igice cya mbere dufite ibitego bitatu kuko twabonye penaliti zigaragaza ariko umusifuzi ntaziduhe ariko n’umupira ni we mwami mu kibuga tugomba kureba ibiri imbere.”
Yakomeje agaragaza ko ikarita y’umutuku ya kabiri itariyo.
Ati “Iyabaga yabakoreraga ibyo bashakaga byose ariko ntaduhe umutuku noneho nk’uwa kabiri wo wari ukabije.”
Ku Cyumweru, saa Cyenda kuri Stade Amahoro hateganyijwe umukino ukomeye wa APR FC na Rayon Sports zirwanira umwanya wa mbere.
Uko indi mikino y’Umunsi wa 20 wa Shampiyona iteganyijwe:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025
Etincelles FC vs Gasogi United [15:00]
Muhazi United vs Police FC [15:00]
Musanze FC vs Bugesera FC [15:00]
Vision FC vs Amagaju FC [15:00]
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025
APR FC vs Rayon Sports [15:00]
Rutsiro FC vs AS Kigali [15:00]
Mukura vs Gorilla FC [15:00]









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!