00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yateye utwatsi ibyo kwirukana Karekezi Olivier

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko Karekezi Olivier yamaze kwirukanwa muri Kiyovu Sports nk’umutoza mukuru, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabihakanye buvuga ko atari ukuri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021, nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Kiyovu Sports yasezereye Karekezi Olivier ku kazi k’ubutoza.

Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yahakanye aya makuru ivuga ko nta shingiro afite. Iti “Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko, amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza Karekezi mukuru Karekezi Olivier, nta shingiro afite.“

Karekezi Olivier wabaye rutahizamu ukomeye w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi yatangiye gutoza Kiyovu Sports muri Kanama 2020. Yageze muri iyi kipe isa n’aho yiyubatse , aho yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports, Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC mu mikino ine amaze gutoza. Yatsinzemo umukino umwe wa Mukura VS, itsindwa indi itatu yakinnyemo na Marines FC, APR FC na Rutsiro FC.

Kiyovu Sports yateye utwatsi ibyo kwirukana Karekezi Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .