Uyu mwiherero uteganyijwe gutangira ku wa Mbere, tariki 26 Kanama 2024, igihe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nayo izaba yatangiye uwo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika izahuramo na Libya na Nigeria.
Urucaca rwatangiye Shampiyona neza rutsinda AS Kigali ibitego 2-1 gusa wari umukino idafitemo abakinnyi bayo benshi kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Iyi kipe kandi ntabwo yakoze ‘Pre-season’ kubera uruhuri rw’ibibazo imazemo igihe kinini bityo uyu mwiherero ukaba uzakoreshwa mu gutyaza abakinnyi.
Benshi muri bo ntabwo imibiri yabo imeze neza cyane ko bamaze igihe badakina nka Sugira Ernest, Amissi Cédric, Jospin Nshimirimana n’abandi.
Ku rundi ruhande, uyu mwiherero ni ikimenyetso cy’uko umucyo wongeye kurasa mu Urucaca nyuma yo kwishyura miliyoni zirenga 400 Frw z’amadeni yari ibereyemo abakinnyi batandukanye.
Nyuma y’imikino y’Ikipe y’Igihugu harimo uwo izasuramo Libya tariki 4 Nzeri 2024 ndetse na tariki 10 Nzeri yakira Nigeria kuri Stade Amahoro, Urucaca ruzasubukura shampiyona rukina na Police FC, tariki 26 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!