00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatangiranye Shampiyona intsinzi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 August 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona wabaye ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Kiyovu Sports yagiye muri uyu mukino idafite benshi mu bakinnyi bayo bashya kubera ko batarabona ibyangombwa. Ni mu gihe AS Kigali nayo itarifite Emmanuel Okwi.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatangiye umukino neza Iyabivuze Osée na Kayitaba Bosco bagerageza uburyo bw’ibitego.

Iminota 10 yashize Kiyovu Sports itaragera ku izamu rya AS Kigali cyane ko yari yugarijwe.

Ku munota wa 15, Nkubana Marc yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, Hussein Tchabalala awukina n’umutwe atsinda igitego cya mbere.

Iyi kipe yakomeje gukina neza abakinnyi bayo babonana ariko uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Kayitaba na Iyabivuze ntibubyare umusaruro.

Mu minota 35, Kiyovu Sports yatangiye kwinjira mu mukino, abarimo Nizeyimana Djuma na Mugisha Desire bahushaga ibitego.

Ku munota wa 40, Tchabalala yazamukanye umupira yihuta cyane ariko ntiyaha umupira Iyabivuze, ahubwo ahitamo kuwiterera arawamurura.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Kiyovu yabonye coup franc iterwa na Djuma umupira bawukuramo usanga Tuyisenge Hakim ahagaze neza yishyura igitego cya mbere.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Urucaca rwasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, rutangira gusatira bikomeye ariko Mugisha na Djuma, umunyezamu Hakimana Adolphe akababera ibamba.

Ku munota wa 60, Nizigiyimana Karim Mackenzie yazamutse yihuta ateye ishoti umupira ujya hejuru y’izamu.

Mu minota 70, AS Kigali yongeye gusatira cyane ibifashijwemo na Ghislain Armel na Tchabalala ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ikabyitwaramo neza.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana cyane ubona ko umukino uryoshye.

Ku munota wa 75, Djuma yateye coup franc nziza ayinyujije mu maguru y’abakinnyi ba AS Kigali, umunyezamu Hakizimana ntiyakomeza umupira, Mugisha Desire asongamo atsinda igitego cya kabiri.

Ntabwo byakiriwe neza n’abo muri AS Kigali baburanye cyane hafi yo gufata umusifuzi w’igitambaro mu mashati.

Mu minota ya nyuma, AS Kigali yasatiriye cyane ishaka uko yishyura igitego ariko abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu Sports bahagarara kigabo.

Kubera imvururu zikomeye zabaye nyuma y’igitego cya kabiri, umusifuzi wa kane yashyizeho iminota 10 y’inyongera.

Yihariwe cyane na AS Kigali itavaga ku izamu rya Kiyovu ariko umunyezamu Nzeyurwanda akayibera ibamba.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Shampiyona izongera gukinwa ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, aho Gasogi United izakina na Marines saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yatangiranye intsinzi Shampiyona
Kiyovu yihagazeho ikura amanota atatu kuri AS Kigali
Mugisha Desire yatsindiye Kiyovu Sports igitego
Umunyezamu wa AS Kigali akiza izamu
AS Kigali yahuye na Kiyovu Sports mu mukino ubanza wa Shampiyona wa 2024/25
Abafana ba Kiyovu Sports bari bakereye kuyishyigikira
Abatoza ba AS Kigali ntibemeranyaga n'ibyemezo by'abasifuzi
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, ari mu bitabiriye umukino
Eric Nshimiyimana wahoze watojeho AS Kigali yakurikiye umukino wayo
Sugira Ernest ntabwo yakinnye umukino wa mbere muri Kiyovu Sports

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .