Kiyovu Sports yatandukanye na Ndanda ishinja guta akazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwatandukanye n’uwari Umuyobozi wa Tekinike akaba n’Umutoza w’Abanyezamu, Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’, bushinja guta akazi.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2020 ni bwo Ndizeye Aimé Désiré Ndanda yerekanywe mu batoza bashya ba Kiyovu Sports ahabwa inshingano zo kwita ku banyezamu, anabifatanya no kuba Umuyobozi wa Tekinike.

Nyuma yo guhabwa amasezerano, uyu mugabo yasabye uruhushya rwo kujya kwimura umuryango we wari muri Ethiopia, ariko kugeza magingo aya ntarasubira muri Kiyovu Sports.

Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yabwiye IGIHE ko bamaze kwandikira Ndanda bamumenyesha ko batandukanye.

Ati “Twamwandikiye mu cyumweru gishize tumumenyesha ko dutandukanye na we kuko twabonye yarataye akazi kandi tutazi niba azagaruka.”

“Yari yaje twumvikana ku masezerano turasinya, nyuma adusaba uruhushya rwo kujya kwimura umuryango we. Ku wa 30 Ukuboza tumwandikira tumubaza impamvu ataza, atwandikira amagambo make ko azaza, ntabwo byari ibaruwa yemewe, twabonye rero tutakomeza gutegereza umuntu tutazi ibye.”

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko ubwo Ndanda yageraga muri Ethiopia yarwaye COVID-19 bigatuma atubahiriza igihe yari yumvikanye na Kiyovu Sports, ubuyobozi bwayo bwavuze ko butigeze bubimenyeshwa.

Mbere yo gusinyira Kiyovu Sports nk’umwe mu bazakorana na Karekezi Olivier kuri ubu uri mu biruhuko muri Suède, Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ yabaga muri Saint-George yo muri Ethiopia, aho yageze mu 2010 avuye muri APR FC.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ bumumenyesha ko batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .