00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatandukanye n’abakinnyi 15

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yagize umusaruro udashimishije mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, yamaze gutandukana n’abakinnyi 15 biganjemo abari basoje amasezerano.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga, Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 15 ndetse n’abandi bafashaga abatoza.

Iyi kipe yo ku Mumena ikomeje impinduka nyuma y’uko yasoje Shampiyona iheruka iri ku mwanya wa cyenda nyamara ubuyobozi bwari bwihaye intego yo gutwara igikombe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yagize iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashimira abakinnyi 15 basoje amasezerano y’akazi bakaba batazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino. Turashimira kandi bamwe mu bagize ‘staff technique’ na bo batazakomezanya n’ikipe.”

Mu bakinnyi batandukanye na Kiyovu Sports harimo Babuwa Samson wifuzwa na Rayon Sports, akaba yari yarasezeye ubwo Shampiyona ya 2020/21 yari imaze gushyirwaho akadomo.

Hari kandi Nyirinkindi Saleh wifuzwa na Musanze FC na Rayon Sports, Habamahoro Vincent wifuzwa na Mukura Victory Sports, Saba Robert waguzwe na AS Kigali, Ndahimana Isiaq, Ndayisenga Hamidu Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Armel Ghislain waguzwe na Gasogi United, Fiston Munezero wirukanywe muri Kamena, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto Karim na Ngenzi Issa.

Abandi batandukanye n’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ni abatoza babiri bari bungirije; Kalisa François na Banamwana Camarade, Rashid wari umutoza w’abanyezamu na Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ wari ushinzwe ibikoresho.

Mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22, Kiyovu Sports izatozwa na Haringingo Francis Christian uzaba yungirijwe na Rwaka Claude na Nduwimana Pablo mu gihe Ndaruhutse Théogène azatoza abanyezamu.

Kiyovu Sports yatandukanye n'abakinnyi 15 bayikiniye mu mwaka ushize w'imikino
Kiyovu Sports yari ifite intego yo gutwara igikombe, ariko isoreza ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona
Babuwa Samson wifuzwa na Rayon Sports ni umwe mu batazakomezanya na Kiyovu Sports yasojemo amasezerano
Myugariro Nahimana Isiaq na we ari mu barekuwe
Umunya-Nigeria Saba Robert yamaze kugurwa na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .