Mbere y’umukino hari havuzwe amagambo menshi ku mpande zombi, ahanini bitewe no guhangana kugaragara hagati y’aya makipe. Uyu mukino wabaye Gasogi united imaze gutsinda Kiyovu imikino itanu, Kiyovu yaratsinze umwe.
Uyu mukino watangiye utuje ariko Kiyovu Sports inyuzamo igasatira. Ku munota wa Gatandatu iyi kipe yahushije uburyo ku mupira Nshimiyimana Ismael Pitchou yatereye kure ujya hejuru y’izamu.
Gasogi United yahise izamuka yihuta Hakizimana Abdulkarim ahinduye umupira imbere y’izamu, Tuyisenge Hakim awushyira muri koruneri. Iminota yakurikiye yihariwe na Kiyovu Sports ari na ko yahushaga uburyo bwinshi.
Ku munota wa 24, Rutahizamu Maxwell Djoumekou yazamukanye umupira wenyine yinjira mu rubuga rw’amahina umunyezamu Nzeyurwanda Djihad asohoka neza umupira awukuramo.
Yakomeje gusatira coup franc yabonye, Bugingo Hakim ayiteye umupira uca hanze gato y’izamu. Blessing Godwin, mushya muri iyi kipe yakomeje kugerageza ariko biranga igitego kirabura.
Erissa Ssekisambu yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 34, ubwo Hakizimana Félicien yarahinduye umupira Niyitegeka Idrissa arawuhusha, usanga Ssekisambu ahagaze wenyine arebana n’umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël umupira awutera hanze.
Maxwell yongeye guhusha uburyo bukomeye, aho yazamukanye umupira wenyine ashatse kuroba umunyezamu Nzeyurwanda awukuraho ujya muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga nyinshi igice cya kabiri, ku munota wa 49 Iradukunda Bertrand yacomekeye umupira Muhozi Fred ariko uyu awutera hejuru y’izamu.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ari na ko amakipe yombi yageragezaga uburyo imbere y’izamu ariko ntibugire icyo butanga.
Ku munota wa 67, Tuyisenge yahawe ikarita y’umuhondo kubera kubwira nabi umusifuzi Mukansanga Salima ubwo atemeranyaga na we ku ikosa yasifuye ko Maxwell yakiniye nabi Bigirimana. Aha yatanze ikosa kandi Tuyisenge yabonaga ko yagombaga kurireka bagakomeza contre-attaque.
Abafana ba Kiyovu Sports bahise batangira kuvugiriza induru umusifuzi Mukansanga bamuvugiriza induru baririmba bati ‘Warakecuye’.
Abatoza bombi bakomeje gusimbuza bareba ko hari impinduka zagaragara, ariko biranga umukino urangira akomeje kunganya 0-0.
Iri nota rimwe ryatumye Kiyovu Sports yicara ku mwanya wa mbere by’agatenganyo n’amanota 31, AS Kigali ifata uwa kabiri n’amanota 30, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.
Mu mukino wabanjirije uyu saa 12:30, Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2 birimo kimwe cya Hakizimana Muhadjiri, uheruka gusinyira iyi kipe avuye muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.
– Imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023
• AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
• Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023
• Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
• Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
• APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)
Ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023
• Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Igicamunsi cyiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade y'Akarere ka Bugesera. Ahari kubera umukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports.
Turi ku munsi wa mbere w'imikino yo kwishyura muri Shampiyona y'umupira w'amaguru.https://t.co/fw5We4Ohpa pic.twitter.com/8gG23aNbAP
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 20, 2023


















Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!