Ku wa 12 Ukuboza 2020 ni bwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa gatatu kubera ko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.
Mu itangazo yashyize ku mbugankoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu, Kiyovu Sports yatangaje ko yabaye ihagaritse amasezerano y’abakozi bayo ndetse izakomeza gushaka uburyo ibafashamo.
Iti “Dushingiye ku cyemezo cya FERWAFA cyo gusubika amarushanwa ya Shampiyona kuva kuwa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’abakozi kugeza igihe irindi tangazo risubukura amarushanwa rizazira.”
“Ikipe izakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha abakozi mu gihe bishoboka muri ibi bihe bigoye Isi yose. Turizera ko vuba ibikorwa bya siporo byongera kugaruka buri wese agasubira mu nshingano ze.”
Ikipe izakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha abakozi mu gihe bishoboka muri ibi bihe bigoye Isi yose. Turizera ko vuba ibikorwa bya siporo byongera kugaruka buri wese agasubira mu nshingano ze. 2/2
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) January 15, 2021
Ku wa 24 Ukuboza 2020, Komite Nyobozi ya FERWAFA yagiranye inama n’abayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo Shampiyona yongere gukomorerwa.
Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe imikino ishobora gusubukurwa nubwo hari amakuru y’uko byaba mu matariki ya nyuma gato y’irushanwa rya CHAN rigiye kubera muri Cameroun.
FERWAFA iherutse gutangaza ko yamaze gushyiraho amabwiriza azakurikizwa, ariko azabanza kwemezwa na Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego zirimo iz’ubuzima mbere y’uko Shampiyona yemererwa gukomeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!