00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa nyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 January 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Gutsinda kwa Etincelles FC yari yakiriye AS Kigali kuri uyu wa Kabiri, byatumye Kiyovu Sports isoza igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma.

Igitego cya Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 89, cyari gihagije ngo Etincelles FC ibone amanota atatu y’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa 7 Mutarama 2025.

Etincelles FC yari iya nyuma, yahise ifata umwanya wa 13 n’amanota 14 mu gihe AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa kabiri kuko yagumanye amanota 26 ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imikino irindwi idatsinda muri Shampiyona, aho yanganyije ine, igatsindwa itatu. Ni mu gihe AS Kigali iheruka kuyitsindira mu Burengerazuba mu 2018.

Ibyavuye muri uyu mukino byatumye Kiyovu Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu gihe Vision FC ifite amanota 12 n’umwenda ibitego birindwi ku mwanya wa 15.

Imikino yo kwishyura ya Shampiyona yagombaga gutangira tariki ya 17 Mutarama 2025, ariko ishobora kwigizwa inyuma mu gihe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakwitabira CHAN 2024 iteganyijwe tariki 1-28 Gashyantare.

Etincelles FC yavuye ku mwanya wa nyuma itsinze AS Kigali igitego 1-0
Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .