Igitego cya Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 89, cyari gihagije ngo Etincelles FC ibone amanota atatu y’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa 7 Mutarama 2025.
Etincelles FC yari iya nyuma, yahise ifata umwanya wa 13 n’amanota 14 mu gihe AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa kabiri kuko yagumanye amanota 26 ku mwanya wa gatatu.
Iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imikino irindwi idatsinda muri Shampiyona, aho yanganyije ine, igatsindwa itatu. Ni mu gihe AS Kigali iheruka kuyitsindira mu Burengerazuba mu 2018.
Ibyavuye muri uyu mukino byatumye Kiyovu Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu gihe Vision FC ifite amanota 12 n’umwenda ibitego birindwi ku mwanya wa 15.
Imikino yo kwishyura ya Shampiyona yagombaga gutangira tariki ya 17 Mutarama 2025, ariko ishobora kwigizwa inyuma mu gihe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakwitabira CHAN 2024 iteganyijwe tariki 1-28 Gashyantare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!