Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwemeje ko Kiyovu Sports ari yo isimbura Rayon Sports yanze gukina Irushanwa ry’Intwari 2020 rizatangira kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Rayon Sports yatangaje ko itazitabira iri rushanwa ry’Intwari 2020 kuko yangiwe gukoresha abakinnyi bayo bose harimo n’abatarabona ibyangombwa byo kuyikinira.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yari yavuze ko badashobora guhindura amategeko yashyizweho kubera ko Rayon Sports itayemera.

Ubusanzwe iri rushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y’umwaka wabanje.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko Kiyovu Sports yabaye iya gatanu, ariyo yasimbuye Rayon Sports muri iri rushanwa ndetse izatangira ihura na Police FC kuri Stade ya Kigali mu mukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) nyuma y’uzaba wahuje APR FC na Mukura Victory Sports saa 15:00.

FERWAFA ivuga ko amakipe yose yahawe amategeko agenga iri rushanwa tariki ya 7 Mutarama kugira ngo arebe uko ameze, agire n’icyo ayavugaho mu gihe tariki ya 15 Mutarama aribwo yemejwe ndetse buri kipe igenerwa kopi kuko itariki ntarengwa yo kugaragaza ibyakosorwa yari 10 Mutarama.

Ikomeza ivuga ko yatunguwe no kubona ibaruwa yandikiwe na Rayon Sports tariki ya 23 Mutarama, iminsi ibiri mbere y’uko irushanwa riba, isaba ko yemererwa gukoresha abakinnyi batarabona ibyangombwa byo kuyikinira mu marushanwa asanzwe ategurwa na FERWAFA. Nyuma yo gusuzuma ibi, ubusabe bwayo bukaba bwateshejwe agaciro.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko irushanwa ry’Ubutwari 2020 rizaba uko ryari riteguye hakurikijwe amategeko yashyizweho.

Uko amakipe azahura muri iri rushanwa

Umunsi wa mbere, tariki ya 25 Mutarama 2020

  • Mukura VS&L vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:00)
  • Police FC vs Kiyovu SC (Stade ya Kigali, 18:00)

Umunsi wa kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020

  • Kiyovu SC vs Mukura VS&L (Stade ya Kigali, 15:00)
  • Police FC vs APR FC (Stade ya Kigali, 18:00)

Umunsi wa gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2020

  • Scandinavia WFC vs AS Kigali WFC (Stade ya Kigali, 13:00)
  • Umukino uzahuza amakipe ya RDF yageze ku mukino wa nyuma (Stade ya Kigali, 15:30)

Umunsi wa kane, tariki ya 1 Gashyantare 2020

  • Mukura VS&L vs Police FC (Stade ya Kigali, 15:00)
  • Kiyovu SC vs APR FC (Stade ya Kigali, 18:00)
Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .