Kiyovu Sports yasabye FERWAFA guhana APR FC na Nsanzimfura Keddy

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, burisaba gufatira ibihano APR FC n’umukinnyi Nsanzimfura Keddy wayerekejemo kandi akiyifitiye amasezerano.

Mu kirego cyatanzwe na Kiyovu Sports, iyi kipe yavuze ko yatunguwe no kubona APR FC yerekana Nsanzimfura Keddy nk’umuknnyi wayo mushya kandi amaze imyaka ibiri ayikinira ndetse aheruka kwongera amasezerano y’imyaka itanu.

Kiyovu Sports yasabye FERWAFA “Guha APR FC ibihano biteganywa n’ingingo y’itegeko rigenga amarushanwa mu Rwanda, kugenera Kiyovu Sports indishyi zitanzwe na APR FC yari yayitwariye umukinnyi mu buryo budakurikije amategeko no guhana Nsanzimfura Keddy, yasoza ibihano agakinira Kiyovu Sports.”

Yasabye kandi ko Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “ryemeza ko amasezerano ya Nsanzimfura Keddy afite agaciro mu gihe cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 18 agace ka kabiri, k’amabwiriza ku miterere n’imigurishirize y’abakinnyi.”

Kiyovu Sports ivuga ko Nsanzimfura Keddy yarerewe mu ikipe yayo y’abato kuva mu 2011 ubwo yari afite imyaka umunani. Gusa hari amasezerano iyi kipe yagiranye na La Jeunesse, avuga ko ihawe umukinnyi, yasinywe ku wa 25 Mutarama 2019.

Mupenzi Eto’o ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri APR FC aherutse gutangaza ko nta kosa ryabaye mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy kuko bumvikanye na La Jeunesse yamureze.

Ati “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.”

“Twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo yarazamukiye muri La Jeuneusse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa.”

Perezida wa La Jeuneusse, Rugera Jean Claude, yemeza ko Nsanzimfura Keddy ari bo bamureze nyuma agahabwa amahirwe yo gukina mu Cyiciro cya Mbere, atanzwe muri Kiyovu Sports.

Ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports.”

“Nyuma nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga.”

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Kiyovu Sports yareze APR FC muri FERWAFA, ivuga ko yatwaye umukinnyi Nsanzimfura Keddy akiyifitiye amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .