Wari umukino wa mbere ku mutoza Lomami Marcel uheruka guhabwa Kiyovu Sports ngo ayifashe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yari hejuru mu minota 20 ya mbere ariko nta buryo bukomeye yaremye burenze ubwabonywe na Ishimwe Kevin wateye umupira ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Itangishatse Jean Paul.
Sharif Bayo ni umwe mu bitwaye neza aho yacenze abakinnyi babiri, yinjirana ubwugarizi bwa Rutsiro FC, umupira yahaye Nsabimana Denis awutera ku ruhande rw’izamu.
Mu minota 30, Kiyovu Sports yabonye uburyo bubiri ku mupira ibiri Ishimwe Kevin yahaye Mutunzi Darcy, ariko uyu mukinnyi wavuye mu ikipe y’abato ananirwa gutsinda umunyezamu Itangishatse Jean Paul wahagaritse neza imipira yombi yatewe mu izamu rye.
Uburyo bwa mbere bwa Rutsiro FC mu gice cya mbere, bwabonywe na Nizeyimana Jean Claude ku munota wa 39, umupira ufatwa neza na Nzeyurwanda Djihad.
Nsabimana Denis yahushije kandi uburyo bukomeye mu minota itanu ya nyuma y’igice cya mbere, umupira Itangishatse yakuyemo utuma abanza kwitabwaho n’abaganga.
Ku munota wa nyuma muri ibiri y’inyongera, Nizeyimana Jean Claude yahinduye umupira mwiza mu izamu, Nzeyurwanda ariterera awukuramo.
Nyuma y’iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, Rutsiro FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mumbere Mbusa Jérémie, ku mupira yatsinze n’umutwe nyuma yo guhindurwa na Nizeyimana Jean Claude mu izamu.
Umutoza Gatera Moussa yahise akora impinduka, Mambuma Ngunza Thythy aha umwanya Habimana Yves uri mu Banyarwanda bahagaze neza mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona.
Iyi mpinduka n’izindi zakozwe n’iyi kipe yo mu Burengerazuba, ntacyo zatanze kuko Kiyovu Sports yongeye gusatira cyane no kwiharira umupira mu minota yakurikiyeho.
Byasabye gutegereza umunota wa 73, Kiyovu Sports yishyurirwa na Nizeyimana Djuma kuri penaliti, nyuma y’ikosa Habyarimana Eugène yakoreye kuri Byingiro David mu rubuga rw’amahina.
Urucaca rwashoboraga kubona kandi ikindi gitego, ariko ubwugarizi bwa Rutsiro FC n’umunyezamu Itangishatse Jean Paul bitwara neza.
Ku munota wa 89, Ishimwe Kevin yateye ishoti rikomeye, umupira ukubita umunyezamu, ukomereza ku mutambiko w’izamu mbere y’uko usubira mu rubuga rw’amahina.
Imikino yo kwishyura y’iri jonjora rya kabiri ry’Igikombe cy’Amahoro izaba mu cyumweru gitaha. Umukino wo kwishyura uzabera i Rubavu.





































Amafoto: Kasiro Claude & Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!