Kiyovu Sports yamuritse umufatanyabikorwa mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’umwaka umwe n’undi mufatanyabikorwa “UAP Insurance Rwanda”, sosiyete y’ubwishingizi izajya iyitera inkunga y’amafaranga azayifasha kuziba icyuho cy’ayo itabonaga.

UAP Insurance Rwanda isanzwe itanga ubwishingizi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda izajya iha Kiyovu Sports amafaranga buri mwaka ndetse ku bwinshingizi bwafashe n’umukunzi wayo, haveho hagati ya 10 na 15% bijya muri Kiyovu.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Bushayija Léonard, yavuze ko mu byo iyi kipe izungukira mu bufatanye yagiranye na UAP, harimo kubona amafaranga aziba icyuho cy’ayo itabonaga.

Ati” Nk’ikipe dukeneye amafaranga menshi cyane. Mu Rwanda, urebye abaza kureba umupira nta handi hava amafaranga. Niba wakiriye umukino hakamara icyumweru nta wundi urakina, hari byinshi biba bisaba amafaranga, rero ugasanga adahagije. UAP izajya idutera inkunga y’amafaranga aziba icyuho cy’ayo tutabonaga.”

Umuyobozi bwa UAP Insurance Rwanda, Madame Nibishaka Annie, yavuze ko basanze ikipe bakorana mu Rwanda ari Kiyovu Sports ndetse bizeye ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Ati“ Twabanje kwibaza umukino twatera inkunga mu Rwanda duhuriza ku mupira w’amaguru, nyuma yo guhana ibitekerezo dusanga dukurikije umuco wacu n’intego zacu twumva ikipe twisangamo ari Kiyovu Sports kuko ari yo yari ihuje n’ibyo twashakaga.”

“Hari ubufasha bw’amafaranga tuzabaha, ntavuga ngo ni aya, ariko hari n’ibindi tuzakorana nk’ayo tuzajya tubaha ku bwishingizi bw’abanyamuryango bayo buri hagati ya 10 na 15%. Dutekereza ko ubu bufatanye impande zombi zizabwungukiramo.”

Kiyovu Sports izajya yambara UAP ku myenda yayo ndetse ishishakrize abanyamuryango bayo kugana UAP kugira ngo ikipe yabo irusheho kungukira muri aya amasezerano.

Nubwo impande zombi zirinze gutangaza amafaranga Kiyovu Sports izajya ihabwa n’uyu mufatanyabikorwa wayo, bivugwa ko ari miliyoni eshanu ku mwaka.

UAP yabaye umufatanyabikorwa wa kabiri Kiyovu Sports ibonye muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya AQUA RWANDA izajya iyiha miliyoni 10 Frw mu mwaka w’imikino, aho bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 mu mikino irindwi ya Shampiyona imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, yakira APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Kiyovu Sports na UAP Insurance Rwanda basinyanye amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa
Umuyobozi w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Bushayija Léonard, yizeye ko amafaranga iyi kipe izajya ihabwa azaziba icyuho mu guhemba abakinnyi
Umuyobozi bwa UAP Insurance Rwanda, Madame Nibishaka Annie, yavuze ko basanze Kiyovu Sports ari yo kipe yujuje ibyo bifuza, bahitamo gukorana na yo
Kiyovu Sports izajya yambara imyenda iriho ikirango cya UAP
Iyi kipe izungukira kandi ku bwishingizi bwaguzwe n'abanyamuryango bayo, amafaranga ari hagati ya 10 na 15% yinjire muri Kiyovu Sports

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza