Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yazamutse i Rubavu kuri uyu wa Kane kugira ngo abakinnyi babashe kuruhuka neza bitegura umukino uzaba ku wa Gatanu.
Ku mugoroba, barebye umukino APR FC yanganyijemo na Etincelles FC igitego 1-1 kuri Stade Umuganda, urangiye bajya mu kibuga baritoza.
Umutoza Mateso Jean de Dieu yakoresheje abakinnyi hafi ya bose yasigaranye nyuma yo guhindurwa imirimo kwa André Landeut, ariko batarimo Iradukunda Bertrand ufite ikibazo mu kagombambari k’ibumoso.
Kiyovu Sports ya kane n’amanota 27, izakina uyu mukino wo ku wa Gatanu ikeneye gutsinda kugira ngo isatire AS Kigali ya mbere ifite amanota 30.
Ku rundi ruhande, Marines FC ikeneye kongera amanota kugira ngo ive munsi y’umurongo utukura dore ko ubu ifite arindwi inganya na Espoir FC mu myanya ibiri ya nyuma.




















Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!