Kiyovu Sports yakosowe na Marines FC mbere yo kwakirwa na APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Ibitego bibiri bya Hakizimana Félicien n’ikindi cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu kuri penaliti, byafashije Marines FC gutsindira Kiyovu Sports 3-0 i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.

Aya makipe yombi yaherukaga kwitwara neza ku munsi wa mbere wa Shampiyona wabaye mu cyumweru gishize, aho Marines FC yari yatsinze Gorilla FC mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports.

Marines FC yafunguye amazamu ku munota wa 15 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Félicien watereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kimenyi Yves ntiyawugeraho.

Uyu myugariro w’ibumoso ni na we watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 50, ku mupira w’umuterekano yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, abakinnyi ba Kiyovu Sports bibwiraga ko ujya hanze, bisanga uruhukiye mu rushundura.

Mugenzi Bienvenu yashimangiye intsinzi y’ikipe y’i Rubavu ku munota wa 66, ku gitego yatsinze kuri penaliti ubwo Dusingizimana Gilbert yari agushije Ishimwe Fiston mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu Sports yagowe n’ubwugarizi bwa Marines FC n’umunyezamu Ntwari Fiacre, yashobora gutsinda igitego mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, umupira uteretse watewe na Dusingiziman Gilbert ukubita umutambiko w’izamu.

Kimenyi Yves yarokoye Kiyovu Sports mu minota y’inyongera, akuramo penaliti yatewe na Ishimwe Fiston.

Kiyovu Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu ihura na APR FC mu gihe Marines FC izaba yakiriye Sunrise FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Armel Ghislain, Ngendahimana Eric, Samson Babuwa, Bigirimana Abedi na Mugenzi Cédric

Marines FC: Ntwari Fiacre, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana, Hakizimana Félicien, Hirwa Jean de Dieu, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshade, Dushimimana Olivier, Gikamba Ismael (c), Mugenzi Bienvenu, Ishimwe Fiston na Ngabo Mucyo Fred.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa kabiri wa Shampiyona

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020

  • Police FC vs Rutsiro FC (Wasubitswe kubera COVID-19)
  • Musanze FC 2-1 AS Muhanga
  • Mukura VS 0-0 Sunrise FC
  • Rayon Sports vs Bugesera FC (Wasubitswe kubera COVID-19)
  • Etincelles FC 2-1 Espoir FC
  • Gasogi United vs AS Kigali (Warasubitswe)

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020

  • Kiyovu SC 0-3 Marines FC
  • Gorilla FC vs APR FC (Warasubitswe)
Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Babuwa Samson ahanganiye umupira na Ndayishimiye Thierry
Ngandu Omar mu kirere atanguranwa umupira n'abakinnyi ba Marines FC
Umupira yateye n'umutwe wanyuze hejuru y'izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre
Bigirimana Abedi ukina hagati muri Kiyovu Sports
Ngendahimana Eric ashoreye umupira, asatiriwe na Ngabo Mucyo Fred
Armel Ghislain acenga Ishimwe Fiston wa Marines
Ngendahimana atera umupira mu kibuga hagati
Hakizimana Felicien watsinze ibitego bibiri bya Marines, akuraho umupira
Babuwa Samson atwara umupira Gikamba Ismael
Babuwa ahanganye na Hirwa Jean de Dieu
Myugariro wa Kiyovu Sports, Ngandu Omar
Ishimwe Fiston ni umwe mu bagoye Kiyovu Sports
Nsengiyumva Irshade aterana umupira Mugenzi Cedric
Ba myugariro ba Kiyovu Sports, Ngandu Omar na Bigirimana Abedi, basa n'abacitse intege nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, areba uko ikipe ye yitwara
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Karangwa Maurice.
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga
Mugenzi Bienvenu ahanganiye umupira na Mutangana Derrick
Kimenyi Yves areba umupira watewe na Hakizimana Felicien, ujya mu izamu
Dusingizimana Gilbert agerageza kwambura umupira Dushimimana Olivier
Dusingizimana Gilbert akuraho umupira
Kapiteni wa Marines FC, Gikamba Ismael
Bigirimana Abedi ashoreye umupira
Umunyezamu Ntwari Fiacre akiza izamu
Nsengiyumva Moustapha agundagurana na Dusingizemungu Ramadhan
Mugenzi Bienvenu yatsindiye Marines FC kuri penaliti
Nsengiyumva Mustapha ahanganiye umupira na Hakizimana Felicien
Mugiraneza Frodouard ahanganye na Bonane Janvier
Umunyezamu Kimeni Yves ari mu bakinnyi biyongereye ibilo

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .