00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yakomorewe na FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 August 2024 saa 05:36
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko byakuweho nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwishyuye ibisabwa, ibindi bigahabwa umurongo.

Umwaka w’imikino ushize warangiye Kiyovu Sports yishyuzwa amafaranga menshi biturutse ku bakinnyi yatandukanye na bo binyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Karangwa Jeannine, yabwiye IGIHE ko nubwo bamaze gukurirwaho ibihano, ariko bagomba kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakinnyi batararangiza kwishyura.

Ati “Byarangiye ariko bitavuze ko tutazagenda twishyura uko twumvikanye na bo. Byakemutse, ibindi bisigaye ni abakinnyi tuzagenda twishyura uko amasezerano ameze.”

Kugira ngo ibashe kwandikisha bamwe mu bakinnyi bashya, Kiyovu Sports yumvikanye na bamwe mu bo ifitiye ideni ko yajya ibishyura mu byiciro.

Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa 16 Kanama, iheruka gusinyisha Umurundi Amissi Cédric ndetse ikomeje kugerageza abakinnyi batandukanye izakuramo abo izakinisha mu mwaka w’imikino utaha.

Kiyovu Sports yatangiye kwitegura umwaka w'imikino mushya mu mpera za Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .